SALAH YASINYIYE GUKINIRA LIVERPOOL FC IGIHE KIREKIRE.

SALAH YASINYIYE GUKINIRA LIVERPOOL FC IGIHE KIREKIRE.

Rutahizamu kabuhariwe MOHAMMED SALAH yongereye amasezerano y'igihe kirekire n'ikipe ya Liverpool FC bishimisha abafana.

Hashize amasaha 2 y'ibyishimo i Liverpool nyuma yuko uyu munyamisiri wabatsindiye ibitego amagana ashyize umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe indi myaka 3 isanga indi 5 yari amaze mu myambaro itukura.

Akimara gusinyira uru rugendo ruzamugeza muri 2025, yatanze ubutumwa yishimira kuguma muri iyi kipe y'ubukombe bageranye kuri byinshi mu gihe gishize.

Ubutumwa dukesha Skysports, Yagize ati "Ndiyumva neza bikomeye,Ndishimye gutsindira ibikombe,ni umunsi w'ibyishimo kuri buri wese. Bitwara agahe gato,Ndatekereza kongera amasezerano,ariko byose byabaye ubu dukeneye kureba ku biri imbere."

Yakomeje agira ati "Ndatekereza urebye mu myaka 5 cyangwa 6 ishize ikipe yakuraga izamuka,umwaka ushize twari dufite amahirwe yo gutwara ibikombe 4 byose twahanganiraga kugeza no mu cyumweru cya nyuma nibwo twaje kubura 2."

Salah yongeyeho ko ubu bari mu mwaka mwiza wo kurwanira byose, anagira ati "Dufute abakinnyi bashya,Icyo dukeneye ni ugukora cyane,kugira icyerekezo cyiza,kuba beza tujya gushaka byose."

Byateye akanyamuneza ku maso abafana bayo i ANFIELD batangira gutera akaririmbo ka 'You will Never Walk Alone' , binezeza kurutaho umutoza n'abakinnyi bagenzi be bari bihebye ko agiye kubatererana.