AMAVUBI ADAFITE HAKIM SAHABO ARIKURA IMBERE YA BAFANA BAFANA?

AMAVUBI ADAFITE HAKIM SAHABO ARIKURA IMBERE YA BAFANA BAFANA?

Hari icyikango ko Ikipe y'igihugu y'U  Rwanda 'AMAVUBI' itaza kurusyaho imbere ya South Africa kubera ihinduranya ry'abakinnyi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, kuri stade mpuzamahanga ya HUYE nibwo AMAVUBI aza gucakirana n'ikipe y'Africa Y'Epfo bakunda gutazira 'BAFANA BAFANA'.

Mbere yuko uyu mukino utangira ku isaha ya saa cyenda z'amanywa 15:00, ubwoba ni bwinshi kuri iyi kipe y'umutoza TORSTEN utavugwaho rumwe, aho kugeza ubu benshi batangiye kumushinja guhuzagurika mu mipangire y'abakinnyi babanzamo.

Ibi ni nyuma yuko hacicikanye inkuru zivuga ko umusore ukiri muto SAHABO atari bugaragare ku rutonde rw'abakinnyi 11 baza kubanzamo kandi nyamara ubushize yitwaye neza cyane ku mukino wa ZIMBABWE.

Uburakari bukomeye HAKIM SAHABO yagiriye ku mukino uheruka ubwo yasimbuzwaga ntabyishimire bushobora kuba intandaro yo kudakina umukino w'uyu munsi.

Abafana ubwabo nabo ntibishimiye iki cyemezo batangira kuririmba izina ry'uyu musore stade yose irahaguruka byahise binamusembura hafi yo kurira.

Akimara kumva uburyo abanyarwanda bamwishimiye, yashenguwe cyane no kuba umutoza atamwihanganiye ngo atange ibyo ashoboye bituma mu gusohoka amusuhuza bya nyirarureshwa.

Ageze ku batoza bungirije abasuhuzanya umujinya ahita akubita hasi agacupa k'amazi yari afite yivumbura niko kujya kwicara hirya cyane aho yitaruye bagenzi be nta n'umwe ashaka kuvugisha.

Umubare 10 mu mugongo yari yambaye wari wanazamuriye icyizere uyu mwana w'imyaka 18.

Mu busesenguzi bwa benshi bagaragaje ko kubona igitego kw'AMAVUBI bigoye nko gusunika umusozi.

Ibyiringiro byayoyotse hakiri kare imbere y'ikipe ya South Africa 'BAFANA BAFANA' iherutse gukura amanota 3 kuri BENIN iyitsinze ibitego 2 kuri 1.

AMAVUBI n'ubwo byose bishoboka ko yakwitwara neza atunguranye araza kwesurana na BAFANA BAFANA iyoboye urutonde rw'amakipe yandi mu itsinda bahanganiyemo gushaka itike y'imikino y'igikombe cy'isi cya 2026.

South Africa, BAFANA BAFANA