TOBOLA YA KNOWLESS IGIYE GUTOBORA INKUTA ZA KINA MUSIC.

TOBOLA YA KNOWLESS IGIYE GUTOBORA INKUTA ZA KINA MUSIC.

Umuhanzikazi Ingabire Butera Jean d'arc wanditse ibigwi muri muzika nyarwanda nka Knowless agiye gushyira hanze indirimbo Idasanzwe yise TOBOLA.

Mu cyumweru gishize ubwo yari aryohewe n'ibiruhuko ku mugabane w'i Burayi we n'umugabo we Ishimwe Clement, yeguye Telefone ngendanwa ateguza abantu uyu muzigo aka ya mvugo ya benshi mu rubyiruko.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ifoto ndangagihangano ya TOBOLA munsi yayo abaza abamukurikira niba bayiteguye.

Benshi bahise basamira hejuru aya makuru meza bamwereka urukundo n'amashushyu bayifitiye.

Iyitwa BAFANA BAFANA yafatanyijemo na FIREMAN na BULLDOG niyo yari iherutse, mu mezi 4 yari yirenze abakunzi be bategereje kumva ijwi rye mu ndirimbo nshya, ari nabyo byatumye atabatererana abakorera izabaryohera nk'uko yabitangaje.

Fireman na Knowless ubwo bakoranaga 'BAFANA BAFANA'

Knowless yagiranye na EPA Ndungutse ukora Mu kiganiro Amahumbezi gica kuri Radio Rwanda ku munsi w'ejo yagize icyo ayivugaho ayisobanura.

Mu bwitonzi bwinshi ati "Ni ukuvuga ngo TOBOLA ubivuge, ushobora gusanga nakumva aho kugira ngo ujye uhora uncaho ugira amasoni, bivuge hari igihe waba worosora uwabyukaga...aho niho igitekerezo cyavuye."

Knowless ubwo yari mu biruhuko i Burayi

Kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga kanga amabuguma nawe yanze kwicisha abantu amatsiko adatindiganyije abaha agace gato k'amashusho yayo.

Mu bigaragara iyi ndirimbo Tobola igiye gutobora inkuta za Kina Music isohoka, ifite amashusho akoranye ubuhanga ndetse umukinnyi w'imena muri yo ni umunyarwenya kabuhariwe NYAXO ukundwa n'abatari bake mu Rwanda no hanze.

Utegeye ugutwi neza kandi ako gace yasangije abantu, wumva ko CLEMENT ashobora kuba yarayikoze mu njyana ya LUMBA imenyerewe mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Knowless na Clement ubwo bari mu biruhuko i Burayi

Yitezweho uburyohe nk'uko iza yagiye akora mu myaka irenga 12 amaze atangiye urugendo rwa muzika.

Ibi byose biri mu mugambi we wuje inzozi zo kugeza muzika ye ku ruhando mpuzamahanga nk'uko abyivugira umunsi ku munsi.