BRUCE MELODIE GUSOMANA BIRAMUSENYEYE.

BRUCE MELODIE GUSOMANA BIRAMUSENYEYE.

Itahiwacu Bruce Melodie kabuhariwe mu kuririmba yagaragaye ahuje urugwiro n'umukobwa  w'umunya-Australia witwa NADIA ABO Khadour.

Niyo mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kurusha andi ibitekerezo biyavugwaho birisukiranya ku bwinshi kugeza n'uyu munota.

Bruce Melodie muri aya mashusho yumvikana abwira uyu mukobwa ati "Ntabwo tukiri abakundana gusa ahubwo ubu turi umuryango."

Byateje impagarara ahubwo mu muryango we nyuma yo kubona ibi haba mu nshuti n'abafana be ntibishimira ibi cyane abari bazi neza ko afite afite umugore.

Yari asanzwe abanye neza n'umugore we witwa Catherine yanaririmbye muri imwe mu ndirimbo zakanyujijeho.

Babyaranye abana 2 ari bo imfura yabo yitwa BRITHA n'ubuheta bwabo AYAH, biravugwa ko yaba ashobora guhita atandukana nawe amuziza kumuca inyuma.

Ntibyoroheye uyu muhanzi waraye anakoze igitaramo cya 3 cy'amateka i Burundi kuri ubu arimo abunza imitima yibaza ibikurikiraho kuko bimusenyeye umubano mwiza yari afitanye n'umugore we.