ARIEL WAYZ NA JUNO BAKORANYE INDI NDIRIMBO.

ARIEL WAYZ NA JUNO BAKORANYE INDI NDIRIMBO.

Burya ugutandukana mu rukundo siko gutandukana mu nzira nybagendwa kuko igihe icyo ari cyo cyose biba bishoboka ko abatandukanye bayihuriramo nk'uko baba barahuye mbere ibisobanuka neza mu mvugo igira iti "Abadapfuye barahura".

JUNO KIZIGENZA na ARIEL WAYZ nyuma yo gutandukana nk'abakunzi bongeye guhurira mu ndirimbo itarajya hanze ariko ishobora gusohoka bidatinze nk'uko byatangajwe.

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama ya 2022 nibwo KIZIGENZA yinjiye muri studio za Kiss FM mu kiganiro yatumiwemo kizwi nka 'Breakfast with the stars' avuga ibyo benshi batakekaga.

Yahishuye ko afitanye indirimbo na ARIEL WAYZ n'ubwo baciye ukubiri, asobanura uko byagenze ngo aba bombi bongere guhuza ndetse birengeho bakorane indirimbo ariko mu buryo butangaje.

Yagize ati "Ntabwo twigeze duhurira muri studio, biriya ni Business kandi nyuma y'ibyabaye akazi kagomba gukomeza. We yumvikanye ukwe[mu gitero cye] nanjye numvikana ukwanjye."

Bahurijwe muri iyi ndirimbo na PASTOR P wayitunganyije mu buryo bw'amajwi[AUDIO] , ni indirimbo ifite ubutumwa bukangurira abanyarwanda kwibaruza kuko ari ingenzi.

Agace k'iyi ndirimbo kagaragara ku rubuga rwa Instagram, ku ipaji ya 'STATGOV' y'ikigo gishinzwe ibarura rusange ry'abaturage mu Rwanda , NISR , aho iri barura riteganyijwe gutangira tariki 16 Kanama uyu mwaka bivuze ko ari mu cyumweru gitaha.

Iyi ndirimbo ibaye iya kabiri bakoranye kuko bwa mbere bakoranye iyitwa 'AWAY' yanabaye imbarutso n'ipfundo ry'urukundo rwabo n'ubwo zaje kubyara amahari.

Uyu muhanzi yongeye kuvuga ko aticuza kuba atagicana uwaka na ARIEL basangiye byose, anavuga ko wenda amayira yabo yazongera guhura ntawamenya.