ISH KEVIN YAVUNITSE URUTUGU.

ISH KEVIN YAVUNITSE URUTUGU.

Ishimwe Semana Kevin wamamaye muri muzika nyarwanda nka ISH KEVIN biravugwa ko yavunitse kimwe mu bice bigize umubiri we.

Amakuru avuga ko Ubwo yari mu nzu rusange yahariwe imyitozongororamubiri izwi nka 'GYM' yaje guhura n'impanuka avunika urutugu ububabare muri we butangira uko.

Nk'uko bitangazwa na zimwe mu nshuti ze basanzwe bakorana imyitozo igorora ikanubaka umubiri zabwiye KALISIMBI.COM ko habuze gato yari no kuhasiga ubuzima ariko IMANA ikinga ukuboko arokoka urupfu.

Kuri ubu arimo aroroherwa ndetse ubuzima bwe bumeze neza nyuma yo kwitabwaho n'abaganga bakoze iyo bwabaga bamwunga aho yagize ikibazo cy'imvune ku bw'amahirwe bitamubujije no gukomeza gukora mu nganzo ye "TRAPPISH MUSIC".

Ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya yise "LONG WAY" birakomeje aho abatari bake cyane mu bamukunda bayishimiye ahanini bitewe n'amagambo ayirimo yiswe inkomezamitima ku bagishaka ubuzima barwanira iby'ejo hazaza.

Reba indirimbo 'LONG WAY' hano