CONGO YEMEYE KO M23 IYIKUBA MU NGUFU.

CONGO YEMEYE KO M23 IYIKUBA MU NGUFU.

Mu mvugo yiswe iy'ubwoba umwe mu bayobozi ba Leta y'i Kinshasa yemeje ko M23 ikomeye kurusha ingabo zose zishaka kuyitera.

Prof. Kalala Tshibangu Serge akaba Intumwa ikomeye ya Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ubwo yaganiraga kuri Radiyo OKAPI yamaganiye kure ibiganiro bya leta na M23 avuga ko bidashobora kubaho mu gihe uyu mutwe wayizengereje.

Ntiyatinye kuvuga ko M23 ikubye kenshi ingufu z'ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ziteranyije n'ingabo z'akarere EAC nazo zatumwe kuyihashya.

Prof. Kalala Tshibangu Serge

Ati "Guverinoma ishimangira ko M23 ari umutwe w'iterabwoba kandi wagaragaje ingufu zidasanzwe kuruta FARDC n'ingabo zoherejwe n'akarere k'Afurika y'iburasirazuba EAC byitwa ko zije gucunga umutekano no kurandura burundu izi nyeshyamba."

Yakomeje avuga ko nta na rimwe Leta izafata icyemezo cyo kujya mu biganiro uyu mutwe usaba mu gihe utaremera gushyira intwaro hasi.

Perezida Antoine Felix Tshisekedi