YOLO THE QUEEN AGIYE GUTANGA AKAZI KU BASHOMERI.

Ni umwerekanamideli udasanzwe ukunze kugaragara mu mashusho n'amafoto akurura benshi mu bamukurikira kubera ikimero n'ubwiza budashira irora.

YOLO THE QUEEN AGIYE GUTANGA AKAZI KU BASHOMERI.

Umwe mu bakobwa bahogoje benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo uzwi cyane nka YOLO THE QUEEN yatanze ihumure ku batagira akazi abizeza ko agiye kukababonera bidatinze.

Ni umwerekanamideli udasanzwe ukunze kugaragara mu mashusho n'amafoto akurura benshi mu bamukurikira kubera ikimero n'ubwiza budashira irora.

YOLO THE QUEEN nk'izina azwiho cyane ku mbuga nkoranyambaga hashize amasaha atanze ubutumwa buhumiriza abashomeri abibutsa ko IMANA itabibagiwe bagiye kugirirwa neza biciye muri we.

   Yolo The Queen

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 yanditse ati "Ndabizi kubaho nta kintu ukora birababaza cyane humura IMANA ntiyakwibagiwe igiye kunkoresha nawe ubone icyo gukora vuba aha" yongeraho ati "love you all" bisobanuye ngo ndabakunda mwese.

   Ubutumwa bwa YOLO THE QUEEN yageneye abashomeri

Mu mashusho n'amafoto akunze kugaragara aryohewe n'ubuzima bwo kwibera i Dubai ho muri leta zunze ubumwe z'abarabu, anagaragaza kenshi ko ari umwe mu batunze agatubutse.

Akurikirwa n'abasaga ibihumbi 245 birenga kuri Instagram. Ni umwe mu bakobwa bitwa 'Slay Queens' bafite uburanga burangaza benshi n'igikundiro kidasanzwe. Yagiye avugwa ko ashobora kuba ari mu rukundo n'ibyamamare bitandukanye ku isi nk'umuraperi Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake ariko we ntabyemeze.

            YOLO THE QUEEN yakunze kugaragaza ko akunda Drake

Siwe gusa kandi kuko byagiye bivugwa ko umunya-Tanzania Harmonize yashatse kumugira umugore ariko nyamukobwa akamubera ibamba ari bwo byarangiye yisangiye Brianna baherukanye.

       Yolo The Queen umwe mu batunze akayabo