CASILLAS ASIBYE BWA BUTUMWA BWAMUGARAGAJE NK'UMUTINGANYI.

CASILLAS ASIBYE BWA BUTUMWA BWAMUGARAGAJE NK'UMUTINGANYI.

Umunya-Espagne Iker Casillas yasibye ubutumwa bwari bwashyizwe ku rukuta rwe rwa Twitter buvuga ko ari umutinganyi, ahita anatangaza ko atari we wabwanditse.

Bwanditswe kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira 2022, Casillas yasabye ko abagabo baryamana bahuje ibitsina bahabwa agaciro.

Ubu butumwa bwa Iker Casillas Fernández w’imyaka 41 bwasamiwe hejuru n’abantu bamweretse ko bamushyigikiye, barimo Carles Puyol bakinanye mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne.

Uyu mugabo wabaye myugariro ukomeye muri FC Barcelona yamubwiye ko ari cyo gihe ngo bagaragaze ukuri kwabo.

Isomere uko byatangiye; https://www.kalisimbi.com/carles-puyol-na-iker-casillas-bakiniye-spain-beruye-ko-ari-abatinganyi

Carles Puyol na Iker Casillas bavugwaho ubutinganyi.

Nyuma yo kubona ibi byose, Iker Casillas yasubiye ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeza ko ibyatangajwe ari ibinyoma, ahubwo urukuta rwe rwa Twiter rwari rwinjiriwe.

Ati “Konti yibwe. Ku bw’amahirwe buri kimwe cyasubiye mu buryo. Ndasaba imbabazi abankurikirana bose. By’umwihariko kandi ndasaba imbabazi Ishyirahamwe ry’Abaryamana bahuje ibitsina.”

SOURCE: IGIHE