CRISTIANO YARI APFIRIYE MU KIBUGA.

CRISTIANO YARI APFIRIYE MU KIBUGA.

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo habuzeho gato ngo acike izuru mu irushanwa ry'amakipe y'ibihugu i Burayi.

Hari mu mukino wahuzaga Portugal na Czech Republic mu mikino ya UEFA Nations League yaraye ibaye n'ubu igikomeje.

Uyu rutahizamu kabuhariwe yahuye n'uruva gusenya mu kibuga akubitana bitunguranye n'umunyezamu wa Czech Republic bahanganiye gufata umupira niko guhita akomereka bikomeye ku izuru amaraso aravirirana cyane benshi bagira ubwoba.

Hari ku munota wa 12 n'amasegonda 25 by'umukino gusa ubwo Cristiano yahabwaga umupira wo hejuru agiye gushyira ku mutwe ahurira mu kirere na TOMAS Vaclik wari urinze izamu rya Czech Republic.

Abatoza bifashe ku mutwe abakinnyi mu maso abafana bo bavuza induru kubera ibibaye, abaganga banyarukira mu kibuga kujya kumwitaho bamara umwanya bakora uko bashoboye baramupfuka amaraso ntiyongera kuva ari menshi.

Yahise asubira mu kibuga akomeza gukina asatira agerageza gushaka igitego nacyo cyirabura kuri we ariko afasha ikipe kwitwara neza itahana intsinzi.

Uyu mukino warangiye ari ibitego 4 bya Portugal ku busa byatinzwe na Diogo Dalot wanyeganyeje inshundura inshuro 2, Bruno Fernandez watsinze ku munota wa 2 w'inyongera mu gice cya mbere,agashinguracumu kazanwa na D. Jota watsinze ku munota wa 82.