DRC: M23 YAHANUYE INDEGE Y'INTAMBARA YA FARDC

Umutwe w’inyeshyamba wa M23  mu gicuku cy'ijoro ryakeye  wagabweho ibitero bikomeye muduce dutandukanye  twa Kabati,Ferme ya Kabila no mu gace ka Budurira .

DRC: M23 YAHANUYE INDEGE Y'INTAMBARA YA FARDC

Umutwe w’inyeshyamba wa M23  mu gicuku cy'ijoro ryakeye  wagabweho ibitero bikomeye muduce dutandukanye  twa Kabati,Ferme ya Kabila no mu gace ka Budurira .

Ni intambara yifashishijwemo n’indege za FARDC, byaje kugeza mu masaha ya mu gitondo imwe muri izi ndege irashwe ndetse igakongoka

Iyi ndege ya FARDC yari imaze iminsi ishinjwa kurasa mu baturage, ndetse n’umunsi w’ejo ubwo abasirikare barwana k’uruhande rwa Leta ya Congo bari basumbirijwe muri Nyiragongo, iyi ndege yari itabaye ariko iza kurasa mu baturage.

Ibi byatumye inyeshyamba za M23 zisakuza zivuga ko FARDC ikomeje kwica abaturage b’inzirakarengane ibateramo ibisasu, ndetse bakavuga ko batarwana n’inyeshyamba nk’uko bikwiriye ahubwo bakarasa mu baturage.

Iyi ntambara irakomeye kugeza ubu hari kwifashishwa imbunda zirasa kure hamwe n’indege n’ubwo imwe yo yamaze gutwikwa n’inyeshyamba za M23