M23 MU NZIRA YEREKEZA GUFATA I GOMA.

M23 MU NZIRA YEREKEZA GUFATA I GOMA.

Imirwano irakomeje muri Congo aho umutwe wa M23 uhagurukiye kwisubiza ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo kiri mu bikomeye muri Kivu ya Ruguru ndetse ngo nuramuka ugifashe gahunda azaba ari ugufata Umujyi wa Goma.

Ku mugoroba nibwo bamwe mu bayobozi ba Sisoyete sivile muri Teritwari ya Rutshuru batangaje ko bagotewe hagati n'umwanzi ariwe M23,kuri ubu baratabaza ingabo za Leta n'umuryango w'abibumbye.

Aime Mukanda Mbusa umwe muri aba bari i Ritshuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse ati "Umwanzi wacu,M23. Yagose uduce twa Nkokwe,Bugina,Rumangabo na Rutshuru turasaba ingabo za FARDC na MONUSCO kwihagararaho."

Rwandatribune dukesha iyi nkuru iri i Kibumba ivuga ko ibice bya Kibumba abaturage batangiye guhunga ku bwo kwikanga ikirongo kirekire cy’abarwanyi ba M23 babonetse muri ako gace n’ibitwaro bikomeye.

Umuturage witwa Sematumba yahamirije iki kinyamakuru ko abaturage bo muri ako gace batangiye guhunga berekeza mu mujyi wa Goma ariko naho bidatinze hashobora gufatwa isaha n'isaha.

Bikomeje kuvugwa amasasu ari yose hagati y'umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ahitwa Rutsiro ni muri Gurupoma ya Bweza.

Ako gace ka Rutsiro, Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC bwari bwaraharindishije inyeshyamba z’umutwe wa Mai Mai APCLS ya Gen.Kayire Janvier, mu gihe ikigo cya Camp Rumangabo cyari gicungiwe umutekano na FDLR igice cya CRAP gikuriwe na Lt.Habiyakare kabone nubwo harimo n’ingabo zaje gutanga ubufasha zibarizwa muri Batayo ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Congo.

Nk'uko umutwe wa M23 wabivuze, wiyemeje kurwana mpaka kugeza igihe Leta ya Kongo izemera ko bagirana ibiganiro by’amahoro.