M23 YIGARITSWE N'UWAYIHOZEMO.

M23 YIGARITSWE N'UWAYIHOZEMO.

Mu mashyamba y'uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo havutse undi mutwe witandukanyije na M23.

Amakuru agera kuri KALISIMBI avuga ko umwe mu bahoze ari abasirikare bakomeye muri uyu mutwe uzengereje Congo yafashe umwanzuro wo kwishingira itsinda ry'abarwanyi biyemeje guhangana.

Yitwa SUNDUGU Museveni wirukanywe muri M23 azira imyitwarire idahwitse muri 2013 ubwo yari afite mu nshingano ikemuka ry'ibibazo bya Politike muri uyu mutwe w'inyeshyamba wamaze kugaragaza ubushongore n'ubukaka ku rugamba.

Akimara gushinga uyu mutwe witwaje intwaro byamenyekanye ko yawuhaye izina rya PARECO/FF [Résistants Patriotes Congolais/Force de frappe].

Kuri ubu ntakijya imbizi n'ubuyobozi bwa M23 burangajwe imbere na General Sultan Makenga mu bya gisirikare ndetse na Bisimwa Bertrand mu bya politike muri rusange akaba ari nawe wamwirukanye mu bikorwa ibyo ari byo byose byayo.