PEREZIDA TSHISEKEDI IBYO YAVUZE K'U RWANDA BITEYE AMAKENGA.

PEREZIDA TSHISEKEDI IBYO YAVUZE K'U RWANDA BITEYE AMAKENGA.

Umukuru w'igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gukomoza ku mubano utari mwiza afitanye n'u Rwanda bitera benshi amakenga bibaza niba ibyo avuze abikuye ku mutima koko.

Kuri uyu wa kabiri, Perezida Antoine Felix Tshisekedi ubwo yari mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati, CEEAC yumvikanye avuga ibitanga icyizere ko amakimbirane azava mu nzira vuba.

Yagaragaje ko afite ubushake bwo gukura umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi ariko benshi kugeza n'ubu ntibabishira amakenga kuko yagiye avuga nk'uku kenshi nyamara imvugo ntibe ari yo ngiro.

Yagize ati "Ubwumvikane buke hagati ya RDC n’u Rwanda; ni ibintu nakurikiranye ubwanjye kandi ndifuza ko tugaruka aho twari turi mbere. Hari ubushake."

Muri iyi nama ya 26 yabereye i KINSHASA benshi bari bamuteze yombi ntibatinze gutega iminsi ibizakurikira iri jambo yavugiye imbere yabo bibaza uko azabigenza ngo amazi yatobye acayuke.

Perezida Tshisekedi yabaye gashozantambara bwa mbere ubwo yavugaga ko ashobora gutera u Rwanda arushinja gufasha umutwe w'inyeshyamba za M23 zamukoroze mu bwonko.

Ibi byose yavugaga n'ibirego yaregaga u Rwanda, urutera ntiruterwe rwabihakanye rwivuye inyuma rwemeza ko ikibazo ari icy'abanye-Congo ubwabo badakwiye gutsindwa ngo bitwaze ko abaturage babo bavuga ikinyarwanda bafashwa narwo.

U Rwanda rwashimangiye ko icyifuzwa ari amahoro aho guhungabanya umutekano, kandi rwerekana n'ibimenyetso bigaragaza ko intego yarwo ari ukubaka umutekano usesuye imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Gusa kurundi ruhande bamwe mu bayobozi ba Congo ntibahwemaga kubwira Tshisekedi ko yirengagiza ikibazo aho kugikemura akazana inzitwazo.