M23 IKOMEJE KUVIMVIRA MU MODOKA YATAWE NA GENERALE MAJOR CIRIMWAMI WA CONGO WIRUTSE AMASIGAMANA.

M23 IKOMEJE KUVIMVIRA MU MODOKA YATAWE NA GENERALE MAJOR CIRIMWAMI WA CONGO WIRUTSE AMASIGAMANA.

Umutwe wa M23 ukomeje kubyina intsinzi nyuma yo gukubita inshuro zikambura intwaro ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC.

Mu mirwano ikomeye imaze iminsi ishyamiranyije ingabo za FARDC n'umutwe wa M23, uyu mutwe washwiragije ingabo za leta bigera aho wirukansa kibuno mpamaguru General Major Cirimwami Pierre ata intwaro n'imodoka yari arimo n'abasirikare be.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo humvikanye amasasu y'urufaya mu gace ka Kabindi ho muri teritwari ya Rutshuru ari naho Gen. Maj. Cirimwami yataye iyi modoka akiruka amasigamana.

Major General Cirimwami utaravuzweho rumwe na bamwe mu bayobozi ba Congo bamushinja kunanirwa abandi bakabyita ubugambanyi yarutanze ubwo yahungaga akiza amagara ye bisekwa na benshi muri aka karere bamwita ikigwari.

Kubera kutamwizera byatumye mu minsi ishize Gen Mbala Munsense Komanda mukuru wa FARDC yohereza Gen Maj Chiko Tshitambwe Jerome ku rugamba mu rwego rwo gufasha Gen Cirimwami babonaga bisa naho guhangana na M23 byabaye iyanga kuri we.

Benshi mu basirikare ba FARDC bakomeje gutakariza ubuzima muri iyi ntambara bigaragara ko umutwe wa M23 uhagaze bwuma.

Uku gutsindwa kw'ingabo za Leta niko gutuma abayobozi ba Congo babigereka ku Rwanda mu gihe rwo rwagaragaje kenshi ko nta ruhare na ruto rufite muri iyi ntambara.