UMUTWE WA M23 WAVUZE KO UTITEGUYE KUREKURA NTA BIGANIRO.

UMUTWE WA M23 WAVUZE KO UTITEGUYE KUREKURA NTA BIGANIRO.

Nyuma yo gufata bugwate uduce dutandukanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, M23 yavuze ko itazarekura kugeza habayeho ibiganiro buhuza impande zombi.

Nk'uko umuvugizi wayo yabitangaje, yakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) isaba ko imirwano ihagarara aka kanya, ariko ko utiteguye kuva mu mujyi wa Bunagana mbere yuko ugirana ibiganiro na leta.

Major Willy Ngoma nk'umuvugizi wa M23 yatangarije BBC ko uyu mutwe utigeze ushoza intambara kuri leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo ugabwaho ibitero na FARDC ifatanyije na FDLR wo ukirwanaho.

Mu magambo ye yagize ati "Kuhava si ikibazo. Ubu ni saa ngahe ubu? Ni saa 9:10am, dushobora kuhava hanyuma saa 16:10pm bagatangira kuturasaho, bagatangira gutangaza ngo twisubije Bunagana, twabirukanye. Bagatangira kuturasaho. Nta muntu n’umwe ubivugaho iyo baturasaho, iyo MONUSCO irimo kuturasaho."

Mu kababaro kenshi yunzemo ati "Iyo bica imiryango yacu, ibyo nta muntu n’umwe ubivugaho. Kubera iki bimera gutyo? Kubera iki iyo politiki yo gufata abantu mu buryo butandukanye?"

Asoza agira ati "Ni nkaho abandi ari bo bafite uburenganzira bwo kubaho bonyine. Ariko twatangira kwirwanaho mugatangira kutwamagana ku ma radiyo. Ibyo biraduhangayikishije"

Uyu mutwe wa M23 ushinja Leta ya Congo kwirengagiza amasezerano bagiranye mbere yuko wubura imirwano. 

Mu nama y'Abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba hemejwe ko hagomba guhita hoherezwa umutwe w’ingabo z’akarere mu kubungabunga umutekano muri Congo Kinshasa zirwanya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa M23 nubwo wo uvuga ko nta mpungenge utewe n'izo ngabo.