CONGO YATAKAMBIYE AFRICA GUHAGURUKIRA U RWANDA.

CONGO YATAKAMBIYE AFRICA GUHAGURUKIRA U RWANDA.

Impumu ni zose kuri Perezida Felix Antoine Tshisekedi n'ubuyobozi muri rusange bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurega u Rwanda ibirego bidashira.

Byageze ho leta y'i Kinshasa isaba itakambira umuryango w'Afurika yunze ubumwe AU[African Union] kuyifasha ngo hakorwe isusuzmwa rya raporo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Christophe Lutundula uyobora minisiteri y'ububanyi n'amahanga ubwo yari mu nama yahuje abagize AU yatanze icyifuzo abasaba ko bagira uruhare mu gutuma umuryango w'abibumbye ushyira hanze iyi raporo kandi bidatinze u Rwanda rukaba rwafatirwa ibihano.

Mu magambo ye yagize ati "Biteye isoni mu by'ukuri kubona umuryango wunze ubumwe bw'Afurika n'umuryango w'abibumbye byifata kuri iki kibazo hirengagizwa ku ukudakurikiza amategeko agenga imibanire y'ibihugu byabayeho mu gihe bitemewe mu mahame shingiro yabo ko igihugu kivogera ubusugire bw'ikindi."

Yunzemo ati "iyi raporo igomba kwemezwa mu rugamba rwo guhashya ikibi mu buryo burambye, iki ni igice cy'ingenzi cya dosiye AU by'umwihariko muri komisiyo ishinzwe kugarura amahoro idakwiye gushyira kuruhande."

Lutundura adaciye kuruhande yivugiye ko ibyaha by'intambara n'ubushotoranyi byakozwe n'u Rwanda binyuze mu gutera ingabo mu bitugu M23 yabazengereje.

Ibi bisa no guhungira ubwayi mu kigunda kuko kenshi leta ya Congo Kinshasa yagiye irega u Rwanda ariko ibirego byose bigasangwa nta shingiro bifite amafuti ntafutuke ibifutamye bifata indi ntera.

U Rwanda rwo rwakomeje kwerekana ko nta ruhare na ruto rwagize cyangwa ruzanagira mu guhungabanya iki guhugu kuko uteye umuturanyi aba yiteye ubwe ndetse byanagaragariye buri wese, mu gihe leta y'i Kinshasa ishinjwa kwirengagiza ikibazo cyayo ikakigereka ku bandi ibita nyirabayazana.

Umutwe wa M23 wayogoje uburasirazuba bwa Congo Kinshasa wahakanye wivuye inyuma ko nta nkunga iyo ari yo yose bakura ku u Rwanda binyuze ku muvugizi wayo Maj. Willy Ngoma wagize ati "Nta n'urushinge dukura i Kigali."

Habayeho n'ibiganiro byahuje abakuru b'ibihugu ariko bigaragara ko nta kibivamo mu guhosha amakimbirane ari hagati y'ibihugu byombi.