IJAMBO RYA MBERE RYA SADIO MANE MURI BAYERN MUNICH.

IJAMBO RYA MBERE RYA SADIO MANE MURI  BAYERN MUNICH.

Rutahizamu kabuhariwe SADIO MANE yishimiye gukandagira i Munich mu budage ahatangariza amagambo akomeye benshi batavuzeho rumwe.

Bizandikwa mu bitabo by'amateka ya ruhago ko kuri uyu wa gatatu tariki 22 Kamena 2022 ari bwo umunya-Senegal Sadio Mane yavugiye ijambo rya mbere i Munich nyuma yo kuva i Liverpool asize abaho barira ayo kwarika.

Mu gapira kamufashe k'ibara ry'umweru de! n'ikabutura y'umukara, Sadio Mane mbere yo kuvuga ijambo rya mbere imbere y'itangazamakuru yagaragaye afite umwambaro wa Bayern Munich wanditseho 2025 wemeza ko ku mugaragaro yasinyiye gukinira iyi kipe imyaka isaga 3. 

SADIO MANE i Munich

Amarangamutima yari yose ubwo yagiraga ati "Nishimiye cyane kuba ndikumwe na Bayern i Munich. Twagiranye ibiganiro byinshi niyumvamo ibyiyumviro bikomeye binkururira muri iyi kipe nini kuva mu itangira."

Yongeye ati "Ntagushidikanya kwari muri muri njye, nicyo gihe gikwiye. Ndashaka kugera kuri byinshi n'iyi kipe no ku rwego mpuzamahanga. Mu gihe cyanjye ubwo nari muri Sulzburg nakurikiraga imikino ya Bayern...Nkunda iyi kipe cyane."

Mu kiganiro kandi na LFCTV yavuze icyatumye bwa mbere yerekeza muri Liverpool avuga n'impamvu ikomeye yatumye ayisezeramo akigira i Munich.

SADIO mu kanyamuneza kenshi ku maso yagize ati "Kuva ku mun si wa mbere Njya i Liverpool navuganye na Boss ubwo narindi muri Southampton, ntekereza ko icyo gihe tutari bwitabire na Champions League. Akimpamagara, ntazuyaje nahise nemezanya n'umutima wanjye ko ngomba kuba i Liverpool nkagera kuri byose nayo kuko cyari cyo gihe nyacyo n'ikipe nyayo kuri njye kandi ni koko twageze kuri byinshi ubwo nari ndiyo."

Yunzemo avuga impamvu ayivuyemo ati "Yego nahagiriye ibihe byiza cyane, ariko mpora mbivuga ubuzima bwanjye ni impinduka no guhangana,Uko byaje, nabwiye umuyobozi wanjye ko nshaka kujya ahandi hari uguhangana kundi gushya kugira ngo niyungure byinshi mwe mwiza kurushaho."

Avuye muri Liverpool asize icyuho kinini ndetse bamwe mu bafana bamukundaga ntibishimiye iki cyemezo byatumye bavuga amagambo menshi ko bitari bikwiye ko ikipe yabo imurekura.

Aguzwe akayabo kagera kuri Miliyoni 35 z'amayero ku masezerano y'imyaka itatu azakinira iyi kipe yo mu gihugu cy'ubudage yahozemo ubwo yakiniraga Sulzburg mbere yuko yerekeza muri Southanpton yo mu bwongereza aho yarambagirijwe na Liverpool FC.

SADIO MANE i Munich