Umutwe wa M23 wavuguruje ingabo za FARDC zishe abaturage bazo zikabigereka ku RWANDA.

M23 yatangaje ko ibitero byagabwe byifashishije intwaro ziremereye zirimo imbunda irasa rocket ya milimetero 122 ndetse n’izindi zo mu bwoko bwa Katiusha mu gihe ibifaru 4 byerekeye mu duce twa Bunagana.

Umutwe wa M23 wavuguruje ingabo za FARDC zishe abaturage bazo zikabigereka ku RWANDA.

Nyuma y'imirwano ikomeye yabaye ejo hashize mu burasirazuba bwa Congo, Umutwe wa M23 wavuze ko ingabo za Congo FARDC zifatanyije na FDLR zahitanye abaturage barimo abana bato bo muri Congo nyuma zikabigereka ku Rwanda. 

M23 yatangaje ko ibitero byagabwe byifashishije intwaro ziremereye zirimo imbunda irasa rocket ya milimetero 122 ndetse n’izindi zo mu bwoko bwa Katiusha mu gihe ibifaru 4 byerekeye mu duce twa Bunagana.

Uyu mutwe wa M23 wavuze ko iteka iyo FARDC iyiteye ikoresheje intwaro nk’izi ziremereye, abarwanyi bayo bajya kwihisha ku buryo aribyo byatumye ingabo za Congo zirasa mu cyerekezo kitari cyo ibisasu bikagwa mu gace ka Biruma, bikica abana 2 n'abandi baturage bataramenyekana umubare.

Itangazo ryasinywe na Willy Ngoma umuvugizi wa M23 ryihanganishije imiryango yabuze ababo kubera ibikorwa byakozwe buhumyi n’igisirikare cya Congo FARDC kikagwamo abaturage gishinzwe kurinda.

Willy Ngoma umuvugizi wa M23

Willy Ngoma akomeje kubwira Guverinoma ya Congo guhagarika imirwano, ahubwo igashyira imbere inzira y’ibiganiro bigamije amahoro byatangijwe n’abakuru b’ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba mu nama yo ku wa 8 Mata yabereye muri Kenya.

Mu kubigereka ku Rwanda, FARDC yo mu itangazo ryayo yavuze ko ingabo z’u Rwanda zarashe ibisasu 10 ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byica abana 2.

Ibi bisasu ngo byarashwe n’imbunda irasa kure kuko ngo byavuye ku birometero birenga 22 ku butaka bw’u Rwanda, biturikira i Biruma na Kabaya, mu turere duherereye muri Kisigari.