M23: MAJ. WILLY NGOMA ASHYIZE HASI INTAMBARA I BUNAGANA AGARAGAZA UMUTIMA WA KIBYEYI.

M23: MAJ. WILLY NGOMA ASHYIZE HASI INTAMBARA I BUNAGANA AGARAGAZA UMUTIMA WA KIBYEYI.

Umuvugizi w'umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yagaragaje umutima wa kibyeyi yifotozanya n'abana  mu mujyi wa Bunagana.

Ni amafoto yafashwe anasakazwa n'umugabo witwa Aganze Rafiki ku rubuga rwa Twitter yongera gukomoza ku myitwarire idasanzwe ya Maj. Willy Ngoma.

Ayamafoto agaragaza uyu muvugizi arikumwe n'abana bakiri bato i Bunagana bifotoreza ku modoka M23 iherutse kwambura ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Ni imodoka yambuwe General Cirimwami wari uyoboye misiyo ya SOKOLA 2 mu rugamba rutari rwoshye na busa akizwa n'amaguru ubwo urufaya rwari rumugerereye we n'abamurinda bamwe bishwe n'uyu mutwe.

Soma https://www.kalisimbi.com/m23-ikomeje-kuvimvira-mu-modoka-yatawe-na-generale-major-cirimwami-wa-congo-wirutse-amasigamana

Kuri ubu Major Willy Ngoma niwe usigaye ayigendamo ikanifashishwa n'abandi bayobozi b'uyu mutwe watesheje ingabo za FARDC uduce dutandukanye tw'igihugu.

Nubwo M23 ishinjwa naLeta gusagarira abaturage, umubano wabo nayo cyane mu bice yafashe ukomeza kugaragara nk'utagira ikiwuhungabanya cyane ko abasirikare bayo iteka barinda abaturage n'ibyabo.

I Bunagana aho uyu mutwe wafashe bwa mbere, abaturage baho bakunze kuvuga ko bishimiye uburyo abasirikare ba M23 batahwemye kubarinda ndetse ko umutekano ari wose.

Soma https://www.kalisimbi.com/m23-noneho-yishimiwe-nabanye-congo-kubera-ibyo-yakoze