LIVE: PEREZIDA PAUL KAGAME AGEZE MU RUHANGO AKA KANYA.

LIVE: PEREZIDA PAUL KAGAME AGEZE MU RUHANGO AKA KANYA.

Aka kanya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ageze mu karere ka Ruhango abaturage bamwakirana yombi.

Nyuma y'umwanya bamutegerezanyije amatsiko menshi yuje ubwuzu, asohotse mu modoka akandagira ku butaka bw'aka karere atangira gusuhuza abaturage.

Amashyi n'impundu nibyo bisakaaye ku kibuga cy'umupira cya Kibingo abaturage mu byishimo bitagira ingano ku mutima no ku mubiriri babimugaragariza ubudahumbya.

Akigera aho yateguiriwe, indirimbo yubahiriza igihugu 'RWANDA NZIZA' ihise iririmbwa nyuma yaho ahabwa ikaze by'umwihariko.

Biteganyijwe ko uyu munsi Perezida Paul Kagame aganiriza abaturage ibihumbi n'ibihumbi bateraniye kuri iki kibuga cy'umupira cya Kibingo mu karere ka Ruhango ho mu ntara y'amajyepfo.