IMPAMVU IKOMEYE ITUMA UMUTWE W'INGABO ZA EAC UTAROHEREZWA MURI CONGO NK'UKO BYARI BYANZUWE.

IMPAMVU IKOMEYE ITUMA UMUTWE W'INGABO ZA EAC UTAROHEREZWA MURI CONGO NK'UKO BYARI BYANZUWE.

Benshi bakomeje kwibaza impamvu umutwe w'ingabo z'umuryango w'ibihugu bigize akarere EAC zitaroherezwa gucunga umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya CONGO nk'uko byari byanzuwe.

Bwa mbere Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye EAC muri uyu mwaka yumvikaye mu ijwi rye atangaza ko agomba guhuriza hamwe ingabo zishobora kurandura imitwe yitwaje intwaro muti Congo Kinshasa nk'ihihugu kinyamuryango.

Bidatinze yahamagariye abakuru b'ibihugu bya EAC mu nama i Nairobi hanzurwa ko ako kanya hashyirwaho umutwe uhuriweho muri EAC n'ubwo Congo yahise itangaza ko idashakamo ingabo ziturutse mu Rwanda yatanzwe na Perezida Tshisekedi ko afite impungenge zuko zaba zije gufasha inyeshyamba ahanganye nazo  M23.

Bigaragara ko ibi bitazagerwaho cyangwa byanagerwaho bigatinda cyane kuko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri RDC yamaganiye kure uyu mwanzuro ndetse isaba Perezida Tshisekedi gusinyura ibyo yasinye.

Bitagiye kure abagize ishyaka ry'abaharanira impinduka muri RDC bahise bandikira umukuru w'igihugu cyabo ko batanejejwe n'uwo mwanzuro cyane ko uyu mutwe w'ingabo wiswe EASF waba urimo n'izo mu Rwanda batinya.

Abagaba b'ingabo mu bihugu bigize EAC

Byaba bibaye isibaniro ry'ingabo n'inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo kuko higanjeyo imitwe myinshi y'abarwanyi barimo MAI MAI,FDLR,M23, ingabo z'umuryango w'abibumbye MONUSCO,FARDC wongeyeho na ingabo za Uganda UPDF irimo irwanya inyeshyamba za ADF.

Biratangaje kandi bishobora kuburizamo uyu mugambi kuko Raporo y'umuryango w'abibumbye mu. masaha make ashize yagaragaje ko ingabo z'u Burundi n’Imbonerakure ziri muri Congo kandi zikorana n’imitwe yitwaje intwaro byongera ukutizerwa ku izi ngabo.

Ingabo z'u Burundi