CONGO YISABIYE ONU GUCYURA BYIHUSE MONUSCO.

CONGO YISABIYE ONU GUCYURA BYIHUSE MONUSCO.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yashyize nayo yisabira umuryango w'abibumbye kuvana ingabo zawo zari zimazeyo imyaka irenga 22.

Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa Leta, Patrick Muyaya yumvikanye yemeza ko abasirikare ba MONUSCO bahambira utwangushye bakigendera kuko bananiwe inshingano zabo.

Yagize ati "Tumaze imyaka myinshi dufite MONUSCO kandi umutekano usesuye ntiwagezweho, Byaba byiza kurushaho rero kugira igisirikare cyacu na Polisi tukirwanira intambara n'ibibazo byacu ubwacu."

Ibi yabivuze nyuma y'inama yahuje Perezida Felix Tshisekedi n'abayobozi b'umuryango w'abibumbye yarangiye hanzuwe ko icyurwa ry'izi ngabo rigomba kwihutishwa.

Bije bikurikirana n'imyigaragambyo y'abanye-Congo bakamejeje badashaka izi ngabo za MONUSCO ku butaka bwabo bazishinja kuba nka bamukerarugendo aho kubungabunga umutekano wabo.

Si ibyo gusa kandi bamwe mu basirikare ba MONUSCO kuri uyu wa 31 Nyakanga bamennye amaraso y'abaturage ku mupaka wa Kasindi babarashe.

Byiyongereye ku bantu 36 bazwi bapfiriye mu myigaragambyo idasanzwe yabereye mu mujyi wa GOMA,BENI n'umurwa mukuru i KINSHASA aho byose byatangiriye.

Ingabo za MONUSCO zaje mu butumwa bw'amahoro muri Congo Kinshasa mu myaka 22 ishize nyuma yuko imitwe yitwaje intwaro yari itangiye kuyogoza amashyamba y'iki gihugu kinini kuri uyu mugabane.