PEREZIDA PAUL KAGAME NA WILLIAM RUTO BAHURIYE I NAIROBI.

PEREZIDA PAUL KAGAME NA WILLIAM RUTO BAHURIYE I NAIROBI.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yageze i Nairobi agirana ibiganiro na Dr. William Ruto watorewe kuyobora Kenya.

Mu byishimo byinshi Dr. William Ruto yakiranye urugwiro Nyakubahwa Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw'akazi muri iki gihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n'u Rwanda.

William Ruto abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko “u Rwanda na Kenya bifitanye umubano umaze igihe, udashingiye gusa ku kuba ari ibihugu by’ibituranyi, ahubwo wubakiye ku nyungu z’ibihugu byombi n’ubutwererane bifitanye mu bijyanye n’ubukungu n’umutekano.”

Dr. William Samoei Arap Ruto yakiriye mu biro bye Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byihariye.

Agikomoza kuri uyu mubano yongeyeho ko “kuri manda ye azaharanira kwagura ubu butwererane n’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

Nibwo bwa mbere Perezida Paul Kagame ahuye na Dr. William Samoei Arap Ruto nyuma yo gutorwa nka Perezida wa gatanu mushya wa Repubulika ya Kenya mbere yuko arahira bishimangira umubano mwiza witezwe gukongezwa hagati y'ibihugu byombi.