WEASEL NA SANDRA TETA MU NDIRIMBO BAKORANYE MU BIHE BIGOYE.

WEASEL NA SANDRA TETA MU NDIRIMBO BAKORANYE MU BIHE BIGOYE.

Nyuma yuko Miss Sandra Teta atashye i Rwanda acitse inkeke yahozwagaho n'umugabo we Douglas Mayanja wamamaye muri muzika nka Weasel Manizzo yashyize hanze indirimbo bakoranye.

Byabaye igitangaza ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze indirimbo ye mu buryo bw'amajwi n'amashusho arimo uyu munyarwandakazi wamubyariye abana bagera kuri 2.

Iyi ndirimbo yise 'SELECTOR' yakozwe mu bihe bigoye byabo ubwo Weasel yashinjwaga guhora ahohotera umugore we bigera n'aho amukubita hafi kumwica akamusiga ari intere byamwangije isura amara igihe mu bitaro abana babo nabo bandagaye.

Weasel avuga ko amagambo ntacyo yakora ku by'urukundo rwabo , anaririmba urwo akunda SANDRA mu byishimo byinshi bagaragara basangira ka manyinya.

Mu gihe amashusho yayo yari amaze gufatirwa muri kamwe mu tubari duherereye i Kampala, Sandra Teta nibwo yavuganiwe cyane n'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zifatanyije na Ambasade y'u Rwanda muri Uganda by'umwihariko n'ababyeyi bamwibarutse baragerageza birangira bibaye ibisubizo kuri bo atahana n'abana be.

Umujinya wahise ufata Weasel utaramenye irengero rye mu gihe ku mutima wa Sandra Teta ho hari hakiri ishusho y'umugabo we yakunze ururenze urwo abantu bakeka bibaza impamvu yakunze umusonga.

Amafoto ya nyuma yaho Weasel yashyize hanze yagaragazaga ko nta kibazo bari bafitanye, ibyagaragaye kandi muri iyi ndirimbo ko ari yo barimo bafatira amashusho.

Burya aho yaciye ntihaca urwango, SANDRA ntiyatinze kubigaragaza ubwo mu minsi ishize yifashe amashusho yihaniza abamufashije gutaha abashinja ko nubwo bamuvuganiraga ariko batari bazi neza ibibazo biri mu muryango bityo bakwiye guceceka, bakajya babanza kumenya uko umuntu ameze aho gupfa kuvuga.

Soma https://www.kalisimbi.com/sandra-teta-yihanije-abamufashije-gutaha-baramusubiza

SELECTOR niyo ndirimbo ya mbere muri uyu mwaka Weasel Manizzo akoze. Imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 18 kuva ayishyize hanze ku rubuga rwa Youtube.

Yirebe yose hano