CASSEMIRO muri Manchester Bari mu biganiro ubu nonaha.

CASSEMIRO muri Manchester Bari mu biganiro ubu nonaha.

Umunya-Brazil Carlos Henrique Cassemiro yamaze kubwirwa ijambo rya nyuma mu ikipe ya Real Madrid CF yakiniraga.

Uyu musore wifuzwa n'amakipe menshi yasezeweho na Carlo Ancelotti wamutozaga amwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rwe rushya agiye gutangira.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Skysports kimaze gutangaza ko CASSEMIRO yivugiye ko ashaka kugenda, umutoza we nawe amubwira irimukomeza rimusezera.

Ancelotti yagize ati "Navuganye na Cassemiro mu gitondo ambwira ko akeneye kugerageza uguhangana gushya n'amahirwe mashya. Ari njye ari n'ikipe turabyumva, Ibyo yakoreye muri iyi kipe[REAL MADRID] ndetse n'uwo ari we tugomba kubyubaha."

Yakomeje agira ati "Bari mu biganiro ubu nonaha, ntakiraba ngo cyemezwe kumugaragaro ari arashaka kugenda. Icyo tumwifuriza ni amahirwe masa aho agiye kwerekeza.

Amerekezo yose avuga aha ni ayo kujya mu ikipe ya Manchester United bishya bishyira kongera guhura mu kibuga na Cristiano RONALDO bakoranye amateka i Madrid.

Byitezwe ko isaha n'isaha uyu CASSEMIRO ukina mu kibuga hagati yugarira ashobora gusinyira kuzakinira i Old Trafford mu gihe kitaramenyekana.