LIVE:MANCHESTER UNITED YANDAGAJWE NABI.

LIVE:MANCHESTER UNITED YANDAGAJWE NABI.

Ni icyumweru cy'amarira ku bafana ba Manchester United ikubitiwe ahareba inzega rugikubita.

Byari umuriro mu mujyi wa Manchester ho mu bwongereza abafana baterana amagambo biziramo n'imirwano ariko idakanganye.

Ikipe ya Manchester City ikigera mu kibuga yakiriye mukeba wayo Manchester United iyikubita ibitego bine ku busa mu gice cya mbere abafana biterera mu birere bayiha urw'amenyo bamanika intoki 4 z'ikiganza.

Iminota wa 20 yari ihagije ngo Man.City isonge imbere n'igitego cya FODEN cyiyongeraho umupira wakubise umutambiko w'izamu wagombaga kuvamo icya kabiri.

Byabaye iyanga muri ba myugariro ba Manchester United bazungujwe bikomeye na rutahizamu HALAAND abanyabikamo 2 byihuse.

Byahinduye isura ubwo ku munota wa 44' w'umukino, nyi'amacenga menshi FODEN yaje gusongezamo ikindi gishengura benshi bahita basohoka muri sitade nawe abishima hejuru nyuma yo kuzuza ibitego 50 atsinze muri iyi kipe.

Igice cya kabiri gitangiranye ingufu ku ruhande rwa MAN. United myugariro LUKE Shaw yinjira mu kibuga asimbuye MALACIA wambara 12 mu mugongo.

Aka kanya Manchester United nibwo ibonye igitego cyiza ku munota wa 55' gitsinzwe na ANTONY 

Ku munota wa 64' w'umukino Manchester United iririmbye urw ibonye ubwo HALAAND yinjizagamo ikindi cya 3 kuri we cyuzuza ibitego bitanu ku busa.

Byongeye kuba bibi kurushaho FODEN nawe yandika amateka atsinda igitego cya 6 cyiza kiza kibabaza abafana arabariza.

83' w'umukino ba rutahizamu ba Man. United bijajaye ANTONIO MARTIAL atsinda igitego nyuma yo kwiba umugono ba myugariro ba Man. City.

Babaye nk'abakozwe mu jisho nabo bihutana umupira hafi gutsinda igitego cya 7 ako kanya DE GEA awukuramo kubwa burembe.

Ku munota wa 89' aManchester United yahawe Penaliti MARTIAL ayitsinda neza ku munota wa 90' bongeraho iminota 2 birangira bityo.