LIVE: AMAGAJU FC ASEBEREJE RAYON SPORTS I NYAMIRAMBO.

LIVE: AMAGAJU FC ASEBEREJE RAYON SPORTS I NYAMIRAMBO.

RAYON SPORTS birangiye iguye miswi n'ikipe y'AMAGAJU FC ku gitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa shampiyona ku munsi wayo wa 3.

Byatangiye umukino ari ishiraniro ku mpande zombi ba rutahizamu bagerageza kuboneza mu nshundura ariko bikomeza ariko ntawe uzinyeganyeza.

AMAGAJU FC yaje kotsa igitutu ba myugariro ba RAYON SPORTS  ku macenga n'amashoti adasanzwe byasaga n'impfabusa byahindutse ku munota 27 gusa 'Gikundiro' bayambika ubusa.

Induru zahise zivugira muri KIGALI Pele Stadium umuriro uraka kaba karabaye impundu zivugirizwa i Nyamagabe nyuma yuko ikipe yabo yari ihanuye ikubita hasi ikigugu cya shampiyona y'u Rwanda birinda bigera ku munota usoza igice cya mbere AMAGAJU FC iyoboye.

Abakinnyi ba RAYON SPORTS FC bagarukanye ingufu z'umurengera n'inyota yo kunyabikamo igitego ariko bigenda biba iyanga iminota ikomeza kwicuma isatira kurangira mu gihe abasore b'AMAGAJU FC ku cyizere cyinshi  n'umuvuduko batigeze bahwema kugera imbere y'izamu ryari ririnzwe na Hakizimana Bonheur.

Mu minota 10 ya nyuma byongeye kudogera imbere ya buri zamu , RAYON SPORTS yatsa umuriro karahava kugeza ubwo RUDASINGWA PRINCE rutahizamu kabuhariwe yaje gucungura ikipe ye ayitsindira igitego cyiza cy'umutwe ku munota wa 87.

Byagaruye akanyamuneza mu bafana ba RAYON SPORTS biterera hejuru icyarimwe, bikubitiraho n'uko PRINCE yongeye kunyabikamo ikindi gitego ariko aba yaraririye.

Birangiye amakipe yombi atahanye inota rimwe ndetse ahita yuzuza 5 kuri 9 mu mikino itatu ishize, kuko zombi zanganyije imikino ibiri zitsinda umukino umwe.

Abafana benshi ba RAYON SPORTS bo batashye batishimiye imikinire y'ikipe yabo mu gihe AMAGAJU FC yo atashye akubita agatoki ku kandi nyuma yo kunganya umukino bari bafite kuva batangira.