KAGERE MEDDIE SI SIMBA SC BYERUYE ARASEZEREWE.

KAGERE MEDDIE SI SIMBA SC BYERUYE ARASEZEREWE.

Kapiteni mushya w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'AMAVUBI'  aka kanya asezererwe mu ikipe yari amazemo igihe kirekire.

Byari bigeze aho Iyo wavugaga izina 'SIMBA SC' benshi mu banyaRwanda bahitaga bibuka izina KAGERE MEDDIE nka rutahizamu wayo w'ibihe byose ukomoka mu rw'imisozi igihumbi.

Iyi kipe yambara imyambaro tuku tuku mu minota mike ishize itangaje ko itandukanye na bakinnyi bayo 3 ari bo Taddeo LWANGA , Chris MUGALU na KAGERE Meddie kumugaragaro ibashimira umurava n'ubwitange mu kibuga imbere y'abakunzi bayo bayihesheje ishema mu bihe bitandukanye.

Mu gihugu cya Tanzania, uyu mukinnyi kabuhariwe imbere y'izamu yanyeganyeje inshundura kenshi byatumye yiyegurira imitima y'abafana bakunda kumwita MK14 kuko yambaraga Numero ya 14 mu mugongo.

Yatwaye ibikombe bitandukanye ndetse yigaragaza neza ku ruhando mpuzamahanga by'umwihariko mu mikino ya CAF Champions League atasibaga guhangamura amakipe y'ibigugu yahuraga nayo.

Binyuze Ku rubuga rwa SIMBA SC yatangaje ko nyuma y'ibiganiro yagiranye n'aba bakinnyi bayo bemeranyije ko batandukanye ndetse ko buri wese agiye nta ngingimira ku mutima.

Abakunzi bayo bakibibona bashenguwe cyane no kubona KAGERE agenda bamusezera bamwita intwali yabo MK14,bamwifuriza amahoro n'imigisha aho yerekeje kugeza n'ubu hataratangazwa na nyir'ubwite ariko uherutse kugaragara muri kimwe mu bihugu by'abarabu.