7 YA CRISTIANO IZABA IBITSWE.

7 YA CRISTIANO IZABA IBITSWE.

Byamaze kuba impamo ko umubare 7 utazambarwa muri izi mpera z'icyumweru izaba ibitswe mu ikipe ya Manchester United.

Umutoza wayo ERIK TEN HAG yabyemeje ubwo yafatiraga ibihano bikakaye rutahizamu Cristiano Ronaldo nyuma y'amakosa yakoze ubushize.

Soma; https://kalisimbi.com/cristiano-bamushyuhije-ntibamushyira-mu-kibuga-yivumbura-ataha

Umwambaro wanditseho 7 usanzwe wambarwa n'uyu mugabo w'imyaka 37 wabaye ubitswe nyuma yuko akuwe ku rutonde rw'abakinnyi bazakina umukino w'ishiraniro hagati ya Man. United na CHELSEA FC.

Ronaldo aherutse gutangaza ko nta mutima mubi nyuma y'ibyabaye byo kwivumbura ku mukino uherutse bahuyemo na Tottenham byazamuye umwiryane ukomeye hagati ye n'umutoza.

Yanditse ku rubuga rwa Instagram yibutsa ikimuraje inshinga ko ari ugukina kandi ko yishimiye ikipe n'ubwo tubazo tutabura yiyerurutsa atsindagira ko atsimbarariye gutsinda.

Ku rundi ruhande ERIK amaze gutangaza amagambo akomeye ku mukinnyi we bisa n'aho batagicana uwaka avugako akiri ingenzi kandi atazamurekura ariko akwiye guhanirwa ibyo yakoze ubugira kenshi.

Ku mukino wahuje Man. United na Rayo Vallecano mbere y'umwaka w'imikino byabaye ibindi bindi bose Ronaldo ataha umukino utarangiye yongera kubikora kuri uyu wa gatatu nabwo yivumbuye ibintu bamwe batihanganiye.

Soma; https://kalisimbi.com/cristiano-ronaldo-yarakariwe-bikomeye

Nibyo bimukozeho ku munota wa nyuma akurwa mu bandi abwirwa kujya akora imyitozo ye ku giti cye n'ubwo bitakirwa neza.