MUGISHA MOISE YEGUKANYE UMWENDA W'UMUHONDO MBERE Y'AGACE KA NYUMA KA TOUR DU CAMEROON.

Icyumweru kigiye kwirenga irushanwa ryo gusiganwa ku magare ribera mu gihugu cya Cameroon ririmo kuba aho abanyarwanda baryitabiriye bakomeje kuza ku isonga.

MUGISHA MOISE YEGUKANYE UMWENDA W'UMUHONDO MBERE Y'AGACE KA NYUMA KA TOUR DU CAMEROON.

Mugisha Moise umaze kwamamara mu kunyonga igare amaze kwambikwa umwenda w'umuhondo mu isiganwa ry'amagare 'Tour Du Cameroon'.

Icyumweru kigiye kwirenga isiganwa ku magare ribera mu gihugu cya Cameroon ririmo kuba aho abanyarwanda baryitabiriye bakomeje kuza ku isonga.

Uyu munyonzi kabuhariwe amaze guhesha u Rwanda ishema yegukana umwambaro w'umuhondo wambikwa uwahize abandi ku rutonde rusange rw'isiganwa 'Tour Du Cameroon'.

Hari amahirwe ko MUGISHA MOISE yakwegukana iri siganwa kuko arusha umukurikira amasegonda 32 mu gihe habura umunsi wa nyuma bazenguruka mu gace gasoza irushanwa.

Undi munyarwanda uza hafi muri Tour Du Cameroon ni umusore w'umuhanga nawe bakunze kwita DIDIER Mbappe uhagaze ku mwanya wa 6 ku rutonde rusange.

Mugisha Moise nyuma yo kwambikwa umwenda w'umuhondo

Ni ku munsi ubanziriza uwanyuma wa Tour Du Cameroon, kugeza ubu 3 ba mbere ku rutonde rusange ni;

1. MUGISHA MOISE umaze gukoresha ibihe bingana n'amasaha 22h iminota 53' n'amasegonda 59"

2. Andreev Yordan (Martigues) +32"

3. Tella Artuce (SNH) +33"

MUGISHA MOISE ararusha umukurikiye amasegonda 32",akarusha Tella wa 3 amasegona 33" gusa bakomeje kuryana isataburenge.

Uyu musore ukomeje kwitwara neza niwe munyarwanda rukumbi watumye abanyarwanda batahwa n'akanyamuneza muri TOUR DU RWANDA 2022 iherutse ubwo yegukanaga agace ka nyuma katumye abanyarwanda badataha amaramasa mu isiganwa ribera mu rw'imisozi igihumbi.

Mugisha Moise witwaye neza

Ibibereye i Cameroon bitumye ibendera ry'u Rwanda rizamurwa, RWANDA NZIZA iraririmbwa abasore ba Team Rwanda buzura umunezero biyemeza kuritwara.

Uyu munsi kandi nibwo hatowe komite nyobozi nshya y'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 'FERWACY' mu matora yabereye i Remera, Murenzi Abdallah niwe wongeye gutorerwa kuba Perezida wa FERWACY  muri manda nshya y'imyaka 4.

Team Rwanda iri i Cameroon byaba amahire ku munsi w'ejo itwaye isiganwa kuko yaba ari intsinzi yikubye kuruhande rw'abanyonzi,abayobozi n'abanyarwanda muri rusange.