RONALDO BYAGENZE GUTE NGO YISANGE ASIGAYE I MANCHESTER.

RONALDO BYAGENZE GUTE NGO YISANGE ASIGAYE I MANCHESTER.

Hibajijwe kenshi icyatumye rutahizamu kabuhariwe Cristiano Ronaldo wifuzwaga n'amakipe arenga 5 ngo yisange agumye muri Manchester United we atashakaga.

Byatangiye atagishaka no gukina ahubwo yivumbura ku buyobozi abusaba kwemerera amakipe yari amukeneye cyane kuganira nayo ngo ayerekezemo cyane ko yari afitiye inyota ikomeye gukina irushanwa rya Champions League aho gukina Europa League nk'itike rukumbi ikipe ye yari yaronse.

BAYERN MUNICH yo mu budage niyo yavuzwe ku ikubitiro ariko aha byaje kwanga bitewe n'imikinire yayo uyu mugabo atari bushobore bitewe n'imyaka ye 37 ndetse n'intumbero z'ubuyobozi bw'ikipe aho umutoza wayo yaje guhakanirwa akimwifuza.

NAPOLI yo mu butaliyani nayo yari ku isonga mu gushaka gusinyisha Cristiano ariko biza kurangira batumvikanye na Jorge Mendez ku kijyanye n'amafaranga bagombaga kujya bishyura umukiriya we ndetse n'ayo kumugura.

Aha byageze naho Napoli ishaka kumuguranisha uwitwa Victor Osimhen uyikinira ngo yongereho amafaranga ariko biranga kuko Manchester yifuzaga ibirenze Miliyoni 100 kugera kuri 120 z'amapawundi.

Iyi kipe yo mu mujyi wa Naples yongeye gutanga icyifuzo ku kuba yatizwa Ronaldo ariko Manchester United ibyamaganira kure ari nabwo Cristiano yakomezaga gutegereza ibitarangira bituma arushaho kwivumbura.

Borussia Dortmund mukeba wa Bayern Muninchen nayo yaje gutera icyumvirizo i Manchester imushaka ku bubi na bwiza ariko umushahara wa Miliyoni 30 z'amapawundi wahise utuma isubiza amerwe mu isaho iceceka bunuma.

CHELSEA FC nayo itaratinze kugaragaza ko imukeneye, habayeho ukutavuga rumwe n'umutoza Thomas Tuchel n'umuherwe TODDY Boehly.

Amakuru Kalisimbi.com ifite avuga ko Tuchel we yifuzaga bikomeye Ronaldo ariko nyuma yo gutekereza kabiri Toddy yanga kwishyura amapawundi yise umurengera kuri rutahizamu yita ko ashaje niko guhita yisubira anyarukira i CAMP NOU ahakura kizigenza Pierre-Emerick Aubameyang.

Cristiano Ronaldo yaje kwicazwa na Jorge Mendez ureberera inyungu ze baganira ntaho amuhisha amubwira gushyira agapira hasi agatuza n'umurava mwinshi abikunze agakinira Manchester United i Old Trafford nta mbebya.