CRISTIANO AKUWEHO AMABOKO NA ATLETICO MADRID YAMWIFUZAGA.

CRISTIANO AKUWEHO AMABOKO NA ATLETICO MADRID YAMWIFUZAGA.

Hari hashize iminsi amakuru ahari ari uko Cristiano Ronaldo ashobora kwerekeza i Madrid ariko biranze bibyaye amazi n'ibisusa.

Umuyobozi w'ikipe ya ATLETICO MADRID, Enrique Cerezo, yavuze ko uyu rutahizamu atitezwe iwe haba na hato kuko abakinnyi bakina ku ruhande rw'ubusatirizi bafite bihagije ubwabo ntawundi ukenewe kandi ko no kugura umukinnyi ugejeje imyaka 37 yose ari sakirirego kuri bo.

Abivuze mu gihe yari yemeye no kurekura ANTOINE Griezman ngo abererekere Cristiano, gusa byamubanye iyanga habura ikipe itwara uyu mufaransa bituma yemeza ko ATLETICO idakeneye uyu munya-Portugal wagombaga kuva i Manchester.

Uyu munyabigwi abuze amajyo kugeza n'ubu, kuva yakwerura ko ashaka kuva muri Manchester United kubera kubura icyo yifuzaga kirimo ibikombe.

Kuri we birababaje kwibona akina irushanwa rya Europa League mu gihe mukeba we w'ibihe byose Lionel Messi yaba arimo kuzunguza amakipe muri Champions League nawe yakoreyemo amateka.

N'ubundi uwabireberaga hafi yabonaga ko Cristiano ari ngombwa kuzafata icyemezo yerekeza ahandi, kandi kujya muri Atletico Madrid yari gusa nk'aho akoze ishyano ryo guhangana na Real Madrid yagiriyemo ibihe byiza.

Ku munsi w'ejo hashize mu masaha ya mu gitondo nibwo yari asesekaye i Carrington aho Manchester United yitoreza, yakirwa na Eric Ten Hag nk'umutoza mushya baganira ku hazaza he.

Nyuma y'ibiganiro buri wese yaryumyeho, ariko ababirebera hafi bavuga ko n'ubwo uyu mugabo yakomeza gukinira Manchester agifitanye umwaka w'amasezerano nayo yaba atishimye na busa.