LIVE: AS KIGALI iteye intambwe imwe imbere ya APR FC igana ku gikombe cy'amahoro.

LIVE: AS KIGALI iteye intambwe imwe imbere ya APR FC igana ku gikombe cy'amahoro.

AS KIGALI ikubise APR FC igitego kimwe ku busa mu gice cya mbere cy'umukino w'ishiraniro wa nyuma w'igikombe cy'amahoro 'PEACE CUP2022' 

Umukino watangiye habanje gufatwa akanya ko kunamira Murenzi Cassim watabarutse, yahoze akinira ikkipe ya Rayon Sports mbere ya 1994, ni umubyeyi kandi wa Murenzi Abdallah wabaye umuyobozi wa Rayon kuri ubu akaba umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwacy.

Sitade mpuzamahanga ya Kigali iherereye i Nyamirambo aho uyu mukino urimo kubera yakubise yuzuye benshi baje kwihera ijisho uyu mukino uryoheye ijisho.

Ku munota wa 23 habonetse kufura nziza ya AS Kigali ariko iterwa nabi birangira igitego kibuze umutoza Casa Mbungo azunguza umutwe atabyumva.

Induru zavuze ku munota wa 29 ubwo Kalisa Rashid yahagurutsaga abafana ba AS KIGALI mu mabendera y'umuhondo n'icyatsi biterera mu bicu bishimira igitego cyiza nyuma y'uburangare bwa ba myugariro ba APR FC.

Kalisa Rashid(Hagati) ubwo yishimiraga igitego na bagenzi

APR FC y'umutoza ADIL ERRADI MOHAMMED yakomeje kurwana ngo yishyure igitego yari yatsinzwe ariko birangira bibaye iyanga, ahubwo ku munota wa 37 imbere y'izamu ryayo hatse umuriro, SEIF wa AS KIGALI ategerwa mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti ntibyavugwaho rumwe imirwano itamaze akanya kanini iraba.

Iminota 45 irangiye ikipe y'abanyamujyi AS KIGALI iteye intambwe imbere y'ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC, hategerejwe indi 45 y'igice cya kabiri iza kwerekana utahana igikombe cy'amahooro uyu mwaka 'PEACE CUP2022'.