ABANA 5 B'IBYAMAMARE BAKURIKIRWA CYANE MU RWANDA.

ABANA 5 B'IBYAMAMARE BAKURIKIRWA CYANE MU RWANDA.

Kenshi benshi ntibajya bagaruka ku mbuto z'umugisha zashibutse ku byamamare nyarwanda kandi burya muri zo niho hazavuka izindi nyenyeri za rubanda.

Kalisimbi.com yaguteguriye urutonde rw'abana 5 bafite konti zabo kuri Instagram zikurikirwa n'abatari bake[Followers] ndetse usanga ababyeyi babo ari bo baba bagenzura izo konti kuko abana baba bataramenya neza imikoreshereze yazo.

Ni urutonde ruyobowe n'umukobwa wibarutswe n'umuraperikazi YOUNG GRACE Abayizera yise Diamante Amata ukurikirwa n'abarenga ibihumbi 15, banakunze kugaragara barikumwe mu mafoto n'amashusho.

Uku niko bakurikirana; 

1. Diamante Amata [15.7k Followers]

2. KIMENYI Miguel Yanis [14.6k Followers]

3. BUSHALI Moon [4,750]

4. MUKUNZI Ethan [3,451]

5. MUGISHA Prince[527]

AMATA Diamante amaze ibyumweru 3 yizihije isabukuru y'amavuko aho afite imyaka 3, yatangiye gukorera ifaranga akiri muto kuko akunze kugaragara we na nyina bamamaza bimwe mu bikorwa bitandukanye bya Kompanyi ziba zagiranye amasezerano nawe.

Kimenyi Miguel Yanis ukurikirwa n'abarenga ibihumbi 14, ni imfura y'umuzamu Kimenyi Yves ukinira ikipe ya KIYOVU VS, yabyaranye n'urubavu rwe Uwase Muyango witabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda anatsindira ikamba rya MISS PHOTOGENIC 2019.

BUSHALI MOON uherutse kugaragara ku rubyiniro we n'umuraperi BUSHALI umubyara, akurikirwa n'abarenga ibihumbi 4 hafi 5. 

Hari mu gitaramo cyiswe RAP CITY cyabereye mu nyubako ya BK ARENA aho benshi mu bafana bishimiye kubona imfura igenda nka se ku rubyiniro aho uyu mwana w'umuhungu yanyuzagamo agahabwa indangururamajwi, maze si ukugerageza kurapa akivayo.

Mukunzi Ethan wa Yannick Mukunzi umukinnyi w'AMAVUBI nawe ni umwe mu bakurikirwa cyane aho ku myaka ye afite abamuhangazeho ijisho basaga 3,451. Nawe akomeje gukurikira umwuga wa Se barikumwe mu gihugu cya Suede.

Yitwa MUGISHA Prince ni umuhungu wa ROSINE Bazongere umenyerewe muri Filime CITY Maid aho akina yitwa Joseline, uyu mwana kandi nawe ari mu batanga icyizere muri sinema kuko yakinnye muri filime yiswe THE HUSTLE yakozwe na nyina.

Aba sibo bana bonyine b'ibyamamare bazwi kuruta abandi, ahubwo ni bamwe mu bafite konti zabo kuri Instagram.

Benshi mu byamamare hano mu Rwanda ntibakunze kwerekana abana bibarutse, rimwe na rimwe baberekana ntibakoresherezwe imgua nkoranyambaga cyane.

Kimenyi Yves n'imfura ye.

Diamante AMATA wa Young Grace

Bushali Moon washibutse ku umuraperi BUSHALI

Prince Mugisha wa Rosine Bazongere

Imfura ya KIMENYI na Miss Muyango