THE BEN Mu gitaramo I Kigali n'abo mu ntara batekerejweho.

THE BEN Mu gitaramo I Kigali n'abo mu ntara batekerejweho.

MUGISHA Benjamin wamamaye nka THE BEN mu gitaramo agiye gukorera mu Rwanda hashyizweho n'imodoka z'abazaturuka mu ntara zose z'igihugu.

Rwanda ReBirth Celebration Concert ni Igitaramo The Ben azakorera i Kigali muntangiriro za Kanama kizitabirwa n'ingeri zose nta n'umwe utanzwe kuzihera ijisho iki cyamamare.

Akunda kwiyita TIGER B akaba umuhanzi w’abanyarwanda kuva yatangira umuziki, ntiyigeze atenguhwa n'abakunzi be ndetse n’ibikorwa bye ntibasibye kubishyigikira umunsi ku munsi.

Iyi Niyo mpamvu yaretse gahunda ze zose yari afite atangaza ko agomba gutanga ibyishimo ku itariki 06 Kanama 2022.

Bitewe n’uko iki gitaramo gifite umwihariko ndetse abagitegura bakaba bifuza ko cyakwitabirwa na buri umwe bitewe n’insanganyamatsiko yacyo, byatumye n'abo mu ntara batekerezwaho.


Rwigema Gedeon uri mu bategura iki gitaramo, mu kiganiro yahaye inyaRwanda dukesha iyi nkuru, yavuze ko abantu bose bashyiriweho uburyo bwo kugenda ndetse ko imodoka zizatwara abantu aho bari hose.

Si muri Kigali ngusa no mu ntara 4 z'igihugu izo modoka zarateguwe zigomba kuzabageza aho igitaramo kizabera, zikongera zikabasubizayo. Icyo uzasabwa gusa ni ukwerekana aho waguriye itike yawe.

Uyu muhanzi yagiye akora ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda byanyuze imitima y'abanyabirori cyane cyane nko muri 'EAST AFRICAN PARTY' ya 2020 yakoreyemo ibitangaza.