KENNY SOL AVUZE ICYAMUTEYE KUTARIRIMBA

KENNY SOL AVUZE ICYAMUTEYE KUTARIRIMBA

Umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririrmba KENNY SOL yatanze ukuri kwe ku byamubayeho byatumye atagaragara ku rubyiniro mu gitaramo giherutse.

Nyuma y'abagiye bahwihwisa ibitandukanye ku mpamvu zatumye uyu muhanzi ataririmba mu gihe yari ategerejwe, arashyize avuga ukuri ku byihishe mu mugongo w'ikibazo.

Mu ibaruwa ndende yasakaje mu ijoro ryacyeye yatangaje ko bamwe mu bateguye igitaramo 'RWANDA Re-Birth Celebration Concert' bamusuzuguye cyane nyuma yo kutuzuza neza ibikubiye mu masezerano bari bagiranye.

"Turirimbe cyangwa Tubireke" interuro yandikanye agahinda Atunga agatoki DAVID Bayingana umunyamakuru akaba n'umwe mu bategura ibitaramo wamubwiye iryo jambo ryamukomerekeje.

Muri iyi baruwa ndende akomoza ku kuba atarishyurwa n'amafaranga ye yakoreye mu bitaramo biherutse kuba mu mezi 2 ashize byateguwe na INTORE Entertainment n'ahandi atashatse kuvuga mu mazina.

Asuka agahinda ko kuba abashinzwe guteza imbere abahanzi hano mu Rwanda benshi bifata nkaho barenze kure cyane abahanzi ubwabo, anavuga uko bibabaje cyane kuko atari ibibaye rimwe cyangwa kabiri.

Abahanzi nyarwanda kenshi bakunze kutavuga rumwe n'abategura ibitaramo babashinza kubambura cyangwa kudashyira mu bikorwa ibiba byumvikanyweho mu masezerano .

Kalisimbi iracyagerageza kuvugana n'ubuyobozi bwa EAST GOLD bwateguye iki gitaramo kubw'ibi KENNY SOL yatangaje bityo hakurweho urujijo.