JUNO KIZIGENZA na ARIEL WAYZ bongeye kuvugana.

JUNO KIZIGENZA na ARIEL WAYZ bongeye kuvugana.

Byari biteye ubwuzu kumva JUNO KIZIGENZA yongera kuvugana na ARIEL WAYZ bahoze bakundana urw'akadasohoka.

Ni nyuma y'igihe kingana n'amezi 8 yose abahoze barebana akana ko mujisho basigaye barebana ay'ingwe, bongeye kuvugana ku murongo wa Telefone bifurizanya amahirwe mu buzima bwabo.

Byabaye ubwo JUNO Kizigenza yari akubutse mu gusinyira amasezerano yaraye agiranye na KINA Rwanda, imbere y'imfatamashusho y'umunyamakuru YAGO dukesha iyi nkuru.

YAGO ubwo yamukoreshaga ikiganiro, byatunguranye ahamagara ARIEL WAYZ kuri Telefone arabahuza baravugana mu magambo atagiye kure umwe yifuriza undi kurama no kurambana ibyiza.

JUNO yatangiye avuga ko umbano we na ARIEL WAYZ ntaho uri ati "Nta kuntu byifashe tu,ntawuhari."

Yahise yihakana kuba yararirimbye ARIEL WAYZ mu ndirimbo yise 'URANKUNDA' yashyize hanze muri Gashyantare uyu mwaka cyane aho yavuze izina Uwayezu, abanje gukubita agatwenge k'urumenesha yagize ati "None se niwe muntu wenyine witwa Uwayezu."

Ku murongo wa Telefone WAYZ yahise ahamagarwa,atangaza ko aribwo yongeye kumva aho JUNO avuga, asabwa kuvugana n'uwahoze ari umukunzi we arabyemera baravugana. 

Mu Kiganiro gito bagiranye JUNO yatangiye amusuhuza ati "Wassup Sis, Uko Bien...Ewana Long Time kweli...Nice To talk to you Again....(asekamo) Goodluck in your daily life...Courage Sana"

Wayz we yagize ati  "Hi..Ni sawa...Niko Bien...Long Time Kabisa...(asekamo)You should Thank Yago. Thank you,you too...Sawa."

Abajijwe ijambo yabwira JUNO yagize ati "Good luck! Good Luck" , Juno nawe yunga mu ryo yari avuze.

Kizigenza yifuje ko bazakorana ikiganiro bombi barikumwe. Ntawamenya niba yikiniraga cyangwa yari akomeje ikizwi nuko burya bavuga ngo ukuri gushirira mu biganiro.

Igihe burya kigira ibyacyo ntawari uzi ko aba bombi bakongera guhuza bakavugana nyuma y'amezi yari ashize badacana uwaka bigera aho umwe aciye undi yahanyuza umuriro.