M23 Yamaganiye kure umwanzuro wayifatiwe mu nama yahuje CONGO n'u RWANDA i Luanda.

M23 Yamaganiye kure umwanzuro wayifatiwe mu nama yahuje CONGO n'u RWANDA  i Luanda.

Umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe mu nama yahuje abakuru b'ibihugu by'ibituranyi u Rwanda na Congo wamaganiwe kure n'umutwe wa M23.

Ku munsi w'ejo mu myanzuro yafashwe harimo uwavugaga ko izi nyeshyamba z'umutwe wa M23 zigomba guhita ziva mu birindiro byazo zikarambika hasi intwaro.

Nk'uko byatangajwe n'ibiro bya Perezida Tshisekedi wa DRC, mu itangazo ryasohotse kuri Twitter ryavugaga ko  "imirwano ihita ihagarara hagati y’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kandi uyu mutwe ugahita uva mu birindiro byawo ako kanya nta kindi ubanje gusaba".

Abayobozi b'uyu mutwe bakirisoma bahise batangariza BBC dukesha iyi nkuru ko batiteguye kuva mu duce bafashe kandi ntaguhagarara mu guharanira uburenganzira bwabo nk'abanyagihugu.

Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe yagize ati "Turahava  kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro? Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira? Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri"

General Sultan Makenga na Major Willy Ngoma bayobora M23

Willy Ngoma yasoje avuga ko imyanzuro ibafatirwa itakabaye iganirwaho n'ibi bihugu byombi kuko ari abanyagihugu byari bikwiye ko ubuyobozi bwa Congo Kinshasa ari bwo bwari bukwiye kwiga ku bibazo byabo nk'abaturage ko bitareba u Rwanda cyangwa Angola.

Intambara ya M23 na Congo ikomeje kuba agatereranzamba kuko uyu mutwe washimangiye ko utazarekera  na gato ndetse ukomeje kwigarurira uduce twinshi tw'iki gihugu nyuma yo kongera gusubira mu mirwano yateje ibibazo.

Abakuru b'ibihugu nyuma yo kuganirira i Luanda.