BYAGENZE GUTE NGO KAJALA YONGERE KWIHUZA NA HARMONIZE?

Yakubise hasi ibipfukamiro kenshi bigera n'aho amugurira imodoka 2 zose zo mu bwoko bwa Range Rover azimuhonga amusaba kumugarukira ariko KAJALA akaryumaho byatumaga bigaragara nkaho arimo guta inyuma ya Huye.

BYAGENZE GUTE NGO KAJALA YONGERE KWIHUZA NA HARMONIZE?

Kera Kabaye umuhanzi Harmonize nyuma y'igihe yinginga anasaba imbabazi uwari umugore we KAJALA Fridda bongeye kuwubana.

Burya ngo iby'Imana birya abarambije uwarambiwe yagiye, Hari hashize iminsi myinshi umuhanzi Harmonize yitwa umusazi kubera guhora atitiriza buri kanya asaba imbabazi no kongera kugirirwa impuhwe n'uwo batandukanye mbere kubera kumuca inyuma.

Yakubise hasi ibipfukamiro kenshi bigera n'aho amugurira imodoka 2 zose zo mu bwoko bwa Range Rover azimuhonga amusaba kumugarukira ariko KAJALA akaryumaho byatumaga bigaragara nkaho arimo guta inyuma ya Huye.

Ibyitwaga ubusazi n'ubukunguzi byaje gushyirwaho akadomo bimenyekana kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena mu masaha ya mugitondo ubwo Harmonize yafashe ifoto ya Kajala igaragaza asa nk'ugiye gusenga ayishyira ku rubuga rwe rwa Instagram ayivugiraho amagambo menshi akomeye.

Akiyishyiraho, yatangiye avuga ko iyo noneho atari ugusaba imbabazi nk'uko bisanzwe ahubwo ari ugushimira uwamukunze kera ko yongeye kumugarukira, avugamo ko yari yaramusabye kugabanya ibisindisha ndetse n'ibindi bitari byiza yaretse kubwe.

Harmonize yagize ubutumwa atanga ashimira Kajala wamugarukiye

Mu butumwa burebure bwuje ugushima n'imitoma, Hari aho yagize ati"Ndashaka umenye iki kintu, uri interamurava kuri njye...uri umugore w'ubuzima bwanjye ukwiriye buri kimwe cyagushimisha....nzagukorera byose ngo unezerwe...nabonye abantu bavuga ku gishushanyo gishya ku mubirir wanjye ndagira ngo mbivuge,NIBYO ndagifite kinini kandi ntakizabihindura....ntakizambuza guterwa ishema n'umuryango wanjye,nzahora iteka nsaba imbabazi mpaka ku munsi wanjye wa nyuma."

Nyuma y'amasaha make, umwe mu bareberera inyungu za Harmonize witwa CHOPPA abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yahise ashyiraho ifoto y'uyu mugore yandikaho amagambo amuha ikaze mu muryango mugari wa KONDEGANG nk'inzu y'umuziki ya Harmonize ndetse binagaragara uyu mugore yishimira iri kaze yahawe.

Ibi byari bivuze ko nyuma yo kongera kwihuza mu nyanja y'urukundo bitari ukwibira ngo bidumbaguze uko bashaka gusa, ahubwo harimo no gufashanya mu kuzamura muzika ya Harmonize byatumye KAJALA nawe agirwa umwe mu bajyanama be bihariye.

Harmonize na KAJALA bongeye kubana nyuma y'igihe kirekire

Benshi bibajije uko byegenze ngo Kajala yongere kwihuza n'uyu muhanzi cyane ko Harmonize yari yaratitirije bishoboka akomanga urugi rw'umutima wa KAJALA ariko ntakingurirwe.

Bamwe bibaza niba uru rwaba ari urukundo nyarwo cyangwa uyu mugore yaba yakurikiye imitungo cyane ko agomba guhita yegukana za modoka yaguriwe ndetse no kuba yahawe akazi muri KONDEGANG.

KAJALA FRIDDA umugore wa Harmonize