JAY Z UFITE INKOMOKO MU RWANDA AGARUKANYE IMBARAGA KU MBUGA NKORANYAMBAGA

JAY Z UFITE INKOMOKO MU RWANDA AGARUKANYE IMBARAGA KU MBUGA NKORANYAMBAGA

Nyuma y'umwaka wose atagaragara ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko Instagram, umuraperi kabuhariwe JAY Z yongeye kurugarukaho ahita atangaza ko afitiye abakunzi be film nshya izaba ari umuriro.

Shawn Corey Carter wamamaye nka JAY Z muri muzika akaba n'umushoramari mu gisata cy'imyidagaduro y'isi muri rusange byarangiye kuri uyu wa 29 Kanama kanamira Nzeri yiyemeje gusubira ku rubuga rwa Instagram aho yari yarasibye konti ye mu mwaka ushize wa 2022.

Imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye uyu mugabo w'umunyamerika ariko unafite inkomoko mu Rwanda JAY Z yisubiraho, ni uko afite umushinga wa filime y'akataraboneka yiswe 'THE BOOK OF CLARENCE' yagizemo uruhare rufatika.

Igaruka rye ryishimiwe na benshi barimo ibyamamare bitandukanye cyane cyane umugore we BEYONCE, umuraperi mugenzi we P. DIDDY n'abandi barimo ba nyir'izi mbuga nkoranyambaga nka Facebook n'izindi za kompanyi izwi nka Meta.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, Kugeza amaze gukurikirwa n'abasaga ibihumbi 154, aho we akurikira umuntu umwe rukumbi ari we Beyonce umutambukanyi we.

Ni mu gihe kandi BEYONCE kuri ubu ukurikirwa n'abarenga miliyoni 316, nawe akurikira umwe rukumbi ari we mutware we JAY Z basangiye byose.

JAY Z akigaruka yahise ashyira ku mugaragaro incamake y'iyi filime 'THE BOOK OF CLARENCE' yafatanyijemo n'inzobere mu gutunganya sinema kuri iyi si barimo JEYMES SAMUEL uzwi cyane i Hollywood.

Biteganyijwe ko THE BOOK OF CLARENCE izasohoka mu ntangiriro za 2024, ikaba yibanda ku buzima bw'umugabo w'umwirabura wishyira mu cyimbo cya YESU yiyita umwana w'Imana kugeza abambwe kumusaraba.

JAY Z afite inkomoko mu Rwanda nk'uko byagaragajwe mu ndirimbo ye 'MOOD 4 EVA' afatanyijemo n'umugore we, aho mu gitero cya kabiri BEYONCE yivugira ko umugabo we afite ibisekuruza mu Rweanda ndetse akaba umunyarwanda mu maraso.