KICUKIRO:ABANYESHURI BISHE IGISAMBO CYABATEYE MUNZU

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Kigali, batuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, barakekwaho gukubita umujura wari ugiye kubiba bikamuviramo urupfu.

KICUKIRO:ABANYESHURI BISHE IGISAMBO CYABATEYE MUNZU

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, nibwo abanyeshuri babiri bakubise umusore bikekwa ko yari agiye kubiba kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Gatenga avuga ko aba banyeshuri batewe n’abajura batatu ahagana saa munani z’ijoro barimo kwiga babiba mudasobwa barabirukana babiri barabacika basigarana umwe muri bo, baramukubita.

Umukobwa utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Saa munani z’ijoro nibwo numvise induru ivuga; urabona njye ntabwo nari kubyuka ngo nze ndebe uko bimeze ariko nyine nabibwiye umukecuru tubana tuguma twumva, mu gitondo nibwo nasohotse ngeze hariya mbona umurambo.”

Kalisa Olivier avuga ko ibyo bisambo byari byamaze gusanga abo banyeshuri mu nzu.

Ati “Ibisambo byari byamaze kubinjirana mu nzu barakindagurana bibiri bitwara imashini zabo noneho babyirukaho birabasiga bafata umwe ni bwo bamukubise kugeza apfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, na we yemeje ko uyu musore ukekwaho ubujura yapfuye naho abo basore bakaba barahise bajyanwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

SRC: Umuryango