NDIMBATI ASUBIYE MU BYO YAHOZEMO RUGIKUBITA.

NDIMBATI ASUBIYE MU BYO YAHOZEMO RUGIKUBITA.

Uwihoreye Jean Bosco Moustapha wamamaye muri Sinema nyarwanda nka Ndimbati yongeye gusubira mu gakino yahozemo ko gususurutsa abamukunda.

Ku ikubitiro agifungurwa yatanze Ishimwe rikomeye ku bantu bamubaye hafi biganjemo abafana be n'umuryango anaterura ashimira Rugira wamukomeje mu bihe bidasanzwe by'umwijima yamazemo amezi asaga 6.

Amashusho amaze gusangiza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, agaragaye ntacyo abaye asuhuza abantu muri bwa buryo bwe benshi bita asireyinga 'Slaying' nk'abakobwa byose biba bigamije gusetsa, nk'umunyarwenya wabigize umwuga.

Abanje gutunganya iminwa nk'ubasoma abicira akajisho azunguzamo n'umutwe, Ati "MuMeze mute?....Ndabakunda Cyane."

Abatari bake bahise bamuha ikaze abandi bisekera bidasigana no kongera iminsi basimbukira kwandika ibitekerezo byo kumwereka ko bamwishimiye.

Nk'uwitwa Asman Nyanza yagize ati "Cyakoze narinkumbuye kubona uslayinga nkuko mbega byiza."

Naho uwitwa Anisie Kelvin ati "Hahhh Ndimbati ntajya ahindu wallah. ikirori ni ryari ko tugukumbuye natwe? Icyumweru kimwe kirahagije Muze.., turagukumbuye muri films rwose pe."

Uyu mugabo uherutse kugirwa umwere n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha bifitanye isano n'ihohotera yashinjwaga ko yakoreye uwo babyaranye abana b'impanga, akirekurwa bidatinze yerekanye ko abakunda urwahebuje.

Yafashe ifoto y'aba baziranenge bombi ayishyira ku karubanda yandikana ikiniga amagambo akomeye yerekana imbamutima ze kuri bo.

Ati "Bana banjye abatagira urukundo bifuzaga ko ntazongera gusabana namwe ariko imigambi y'umuntu siyo y'IMANA babaririyeho ariko simwe bana banjye ni ibibazo byacu twebwe twababyaye!!!!!??? mukure mujyejuru bana banjye ndabakunda ngo ntacyo nigeze mbaha raaa?!!!!!!!!!!! Namwe munyumvire."

Aha yatungaga ba mutima muke wo mu mutiba bashatse kumugambanira ngo afungwe batifuza ineza idendeza urugo rwe rudaheza.

Byahaye isomo kandi abagabo bihakana abo bibarutse bitanga umukoro wo gukunda urudahusha bashabikira amaraso yabo aho kubigarama.

Reba Videwo ya Ndimbati uciye kuri Link ira hasi;

https://www.youtube.com/shorts/SopWdrXI9Zg