ARIEL WAYZ ATUMIYE ABANTU 100 MU KWIZIHIZA ISABUKURU YE.

ARIEL WAYZ ATUMIYE ABANTU 100 MU KWIZIHIZA ISABUKURU YE.

Umuhanzikazi uzwiho kuririmba bihebuje ARIEL WAYZ yamaze gutumira abantu basaga 100 mu bafana, aho azanasohora indirimbo 6 zuje amarangamutima.

Ni mu gikorwa cyo kwizihiza tariki ya 08 ukwezi kwa Cyenda nk'umunsi yaboneyeho izuba yishimira kuzifatanya n'abamukunda.

Yaboneyeho kandi yimura umunsi yagombaga kuzashyirira hanze indirimbo 6 imbumbe ziri kuri EP[Extended Play] yise TOUCH THE SKY, byose abihuza n'uwo yavukiyeho.

Mu butumwa yahaye abakunzi yagize ati "Ndabatumiye mwese bafana n'abakunzi banjye kuri Envision Rwanda tariki 08 Nzeri, dushyira EP ya Touch The Sky kumugaragaro+twishimira umunsi w'amavuko wanjye, ibikeho tike undundi tugurukane mu kirere. Ni ibyicaro 100 byateganyijwe."

Indirimbo zose uko ari 6 zitegerezanyijwe amatsiko harimo iyitwa FAR FROM YOU, F.U,MPAKA, BAD ndetse na TOUCH THE SKY yitiriye iyi EP nshya azamurika mu gitaramo kizinjirwamo n'uwishyuye angana n'inoti 3 za Rwf 5000.