KAJALA WA HARMONIZE YIYAMYE ABAMUKORERA KU MUGABO.

KAJALA WA HARMONIZE YIYAMYE ABAMUKORERA KU MUGABO.

Kajala Fridah n'umuhanzi kabuhariwe Harmonize baryohewe n'urukundo nyumayo kongera kwihuza bigoranye.

Uyu mugore yongeye gukomoza ku rukundo rutari urutirano afitiye Harmonize avuga ko yahindutse byatumye yongera kumubabarira nyuma y'igihe bashwanye kubera kumuca inyuma.

Inkumi zatumye Harmonize amuca inyuma nazop ntaho zagiye zikomeje gushaka kwigarurira umutima w'uyu muririmbyi ukomeye muri Tanzania no mu karere.

Aha niho Kajala yahereye aziyama ku mugabo we, Ati "Ni umugabo nahawe n'IMANA, niyamye abagore bose bahora bifuza kunkorera ku mugabo."

Yifashishije amafoto barikumwe batembera, yanditse ati "Uko bukeye n'uko bwije ibyiyumviro kuri uyu muntu[Harmonize] birushaho gukomera." undi nawe akibibona yahise amubwira ati "Ndagukunda mugore wanjye."

Tariki 4 Kamena 2022 nibwo KAJALA yababariye Harmonize wari umaze iminsi akubita impanga hasi ngo basubirane, ntibyanatinze Harmonize yahise amukorera indirimbo yise DEKA nyuma yaho anamwambika impeta y'urudasaza ku itariki 25 muri uko kwezi n'ubundi.

Soma: https://kalisimbi.com/harmonize-yambitse-impeta-kajala-bari-barashwanye

Urukundo rukomeje kuba ubuki hagati ya bombi batagisigana agatoki ku kandi aho bagiye hose by'umwihariko mu bitaramo bitandukanye uyu muhanzi aba yaataramiyemo abakunzi be ndetse no mu bice bitandukanye nyaburanga.