TITI BROWN YAFUNGUWE.

TITI BROWN YAFUNGUWE.

Ishimwe Thierry wamamaye nka TITI BROWN amaze kugirwa umwere n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umwangavu.

Aka kanya kuri uyu wa Gatanu Tariki, 10 Ugushyingo 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Thierry ahita afungurwa nyuma y'isomwa ry'urubanza.

Uyu musore wabaye ikirangirire mu kubyina imbyino zigezweho cyane wagaragaye mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi nyarwanda bakomeye, agizwe umwere nyuma y'igihe gisaga imyaka 2 yose afungiwe by'agateganyo muri gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Urubanza rwe rwagiye rusubikwa kenshi bigera n'aho inkuru z'impuha zagiye zihwihwiswa ko yaba yarekuwe.

Kuri ubu ni ibyishimo byinshi n'umunezero ku ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda nyuma yuko ubutabera butanzwe kuri uyu mubyinnyi kabuhariwe.

Nyuma y'isuzumwa ry'urubanza, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze ko ikirego cy'ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

Umucamnaza yahise ategeka ko Ishimwe Thierry arekurwa byihuse akavanwa mu Gereza umwanzuro ukimara gusomwa.

Ku bijyanye n'indishyi yaregwaga n'ubushinjacyaha, byose byateshejwe agaciro, hanzurwa ko nta ndishyi zizatangwa muri uru rubanza.

Uko urubanza rwa TITI Brown rwasomwe

Ishimwe mbere yuko afungurwa, yari yaratawe muri yombi mu mpera z'umwaka wa 2021 akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w'umukobwa w'imyaka 17 akamutera inda.

Byaje kumenyekana ko nyuma yaho hapimwe indangasano nyazo[DNA] , uyu musore atariwe wari warateye inda uyu mwana, M.J.

Mu gihe ubushinjacyaha bwatangaga ibimenyesto byose bishinja TITI BROWN, bwatangiye bwerekana ko akwiye gufungwa by'agateganyo mu gihe bugikurikirana byinshi kuri iki kirego.

Ni Ishimwe rikomeye kuri MBONYIMPAYE Elias wari umwunganizi we mu mategeko nawe ashima IMANA, aho kuri ubu bahise berekeza kuri Gereza kujya kwakira ISHIMWE Thierry ufunguwe.