ARIEL WAYZ YONGEYE KUJOMBA IBIKWASI JUNO KIZIGENZA.

Ni indirimbo ikirimo gutunganywa ishobora kujya hanze byitezwe ko izaza ijomba ibikwasi umuhanzi JUNO Kizigenza  wahoze akundana n'uyu mwali.

ARIEL WAYZ YONGEYE KUJOMBA IBIKWASI JUNO KIZIGENZA.

ARIEL WAYZ umuhanzikazi nyarwanda yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guteguza abantu indirimbo agiye gusohora itavuzweho rumwe.

Ni indirimbo ikirimo gutunganywa ishobora kujya hanze byitezwe ko izaza ijomba ibikwasi umuhanzi JUNO Kizigenza  wahoze akundana n'uyu mwali.

Mu minota mike ishize uyu muhanzikazi asakaje amashusho y'umunota umwe n'amasegonda 13 mu bamukurikira ari muri Studio aririmba iyi ndirimbo ifite amagambo atangaje by'umwihariko yibanda ku mubano yagiranye na JUNO Kizigenza batandukanye.

Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo itarasohoka, hari aho agira ati "Nsigaye naratse,ubu umbonye wasara,..I lost my vibes I lost my time but it's alright,sinicuza niba warabonye uwo wifuza,nakwishimira kukubona wishimye birenze igihe twari tukiri kumwe."

Akimara gusangiza aya mashusho abantu, yahise yongeraho ko yifuza kubona ibitekerezo byabo birenga ibihumbi 5 ubundi agahita ayishyira hanze.

Mu maso he hakomeye, ibyishimo ari byose yishimira iyi ndirimbo ifite uburyohe bwihariye yagize Ati "You know what time it is.....5k Comments nkahita mbatamo"

Uramutse wumvise neza iyi ndirimbo wumva ko ARIEL WAYZ nta nabi cyangwa inzigo afitiye uyu musore w'umugesera ahubwo ko icyo yishimira ari ukumubona yishimye by'ikirenga.

Ibi bije nyuma yuko JUNO Kizigenza nawe yari yamuririmbye mu ndirimbo yasohotse muri Gashyantare y'uyu mwaka yise 'URANKUNDA' yavugaga ko n'ubwo batandukanye ariko akimukunda amucyurira ko bisa no kumwikururaho asanga uwamusize.

Ntibyatinze kandi JUNO yabonye indirimbo imwe idahagije yongera gushyira hanze indi yise 'LOYAL' yavugagamo ko bapfaga ubusinzi bw'uyu mwali w'igikundiro abimushinja mu marenga.

JUNO Kizigenza na Ariel Wayz byamenyekanye bwa mbere ko bakundana mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2021 ubwo bafatanyaga mu ndirimbo 'AWAY' yamamaye mu Rwanda n'impanga gusa mu ntangiriro za 2022 bari batagicana uwaka.