DJ DIZZO ARYOHEWE N'UMUKUNZI WE MU MINSI ASIGAJE.

DJ DIZZO ARYOHEWE N'UMUKUNZI WE MU MINSI ASIGAJE.

IMANA yo mu ijuru niyo yonyine ikora ibitangaza bigakoreka ibidatekerezwa ko byaba bikaba byongera agaciro n'impamvu iteka tuyishima.

Bimwe mu byo ikora ni uko ikomeje kurinda MUTAMBUKA DERRICK wamamaye nka DJ DIZZO wahawe iminsi mbarwa yo kuba atakirio mu bazima kubera indwara ya Kanseri yototeye umuhogo n'ibindi bice by'umubiri.

Kuri uyu muvangamuziki ari mu bihe byiza n'umukunzi we witwa Rusaro Anaella Zarine uherutse kumukorera ikirori kidasanzwe cyo kwizihiza isabukuru y'amavuko ye muri iki cyumweru dusoza.

Iminsi 3 irirenze uyu musore asingijwe n'uyu mukunzi we amutaka amutakagiza anamwifuriza kwishimira umunsi yabonyeho izuba, mu butumwa burebure bwuje urukundo no gukomezanya.

Mu ncamake yagize ati "Isabukuru nziza y'igitangaza mukunzi, Nari ntegereje cyane uyu munsi werekanye ko Imana itari nk'abantu" 

Yakomeje amwibutsa guhora asenga anashima iyamuhanze kuko ari yo izi umunsi n'igihe, amushishikariza gusoma muri Bibiliya igitabo cy'urwandiko rwandikiwe Abaroma 8:31-33.

Bucyeye bwaho Byari ibyishimo DJ DIZZO atungurwa n'uyu mukunzi we wamukoreye ikirori cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo JULES SENTORE,DJ PIUS,PAPA CYANGWE n'abandi mu nshuti ze.

N'ubwo yahawe iminsi 90 yonyine yo kuba agihumeka, ibitangaza bikomeje kuba akomeza kwishimira iminsi ye yitwa iyanyuma.

Burya ntawuzi umunsi cyangwa igihe aba azatabarukiraho, DJ DIZZO ntiyari azi ko yageza magingo aya akibarizwa mu bazima, ibyerekana ko bidakwiye gucira umuntu uwari we wese akari rutega bijyana n'imvugo igira iti "Iyakaremye niyo ikamena."