ELEMENT AGIYE GUTARAMIRA ABANYARWANDA BWA MBERE.

ELEMENT AGIYE GUTARAMIRA ABANYARWANDA BWA MBERE.

Aka kanya bimaze kumenyekana ko umuhanga mu gutunganya indirimbo ELEMENT azigaragza mu gitaramo gitahiwe.

Mugisha Robinson wamamaye nka ELEMENT amaze kubyitangariza ubwe avuga ko atewe iteka no kuzaha ibyishimo abanyarwanda bazitabira igitaramo ngarukamwaka cyiswe KIGALI FIESTA.

 Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yagize ati "Bakunzi, Umutunganyamuziki wanyu mukunda kurusha azabataramira imbonankubone muri Kigali Fiesta ku wa 03 Ukuboza 2022. Ntuzagerageze gusiba."

Uyu musore usanzwe akubita umurishyo kakahava wanatunganyije indirimbo z'abahanzi bakomeye nka 'HENZAPU' ya BRUCE MELODIE yamenyekaniyeho mu nzu ya Country Records yamugize uwo ari we.

Bwa mbere agiye guha ibyishimo abakunzi ba muzika ye nyuma yuko yumvikanye nk'umuririmbyi mu ndirimbo 'KASHE' aherutse gusohora ku wa 24 Nyakanga 2022 yakunzwe n'abatari bake mu gihe cy'amezi 4 gusa ashize imaze kurebwa n'abasaga 4,081,447 ku rubuga rwa Youtube gusa.

KIGALI FIESTA ibura iminsi mbarwa ngo ibe muri izi mpera z'iki cyumweru turimo ni igitaramo azahuriramo n'ibyamamare muri muzika y'Africa nka JOE BOY wo muri Nigeria,BRUCE MELODIE w'i Rwanda, Chriss Eazy n'abandi.

Bose barahiriye kuzasusurutsa abafana babo aho kizabera mu nyubako yahoze yitwa KIGALI ARENA bizaba bishyushye hatangirwa mu buryohe ukwezi k'Ukuboza gusoza umwaka.

ELEMENT Niwe mutunganyamuziki winjiye no mu kuririmba akakiranwa urugwiro na benshi yigarurira imitima yabo mu ngeri zose bigera aho bamwe bamwiyandikaho ku mibiri bimwereka urudasanzwe bamukunda.

Umufana wa ELEMENT wiyanditse mu mugongo ati "ELEEH Ndagukunda nanjye"