NINDE UZACIKA ISRAEL MBONYI KURI NOHELI?

NINDE UZACIKA ISRAEL MBONYI KURI NOHELI?

Igitaramo mbaturamugabo cya Israel MBONYI giherutse kwandika amateka mu mwaka ushize wa 2022 kigiye kugaruka.

Mu zindi mbaraga zidasanzwe yongeyemo, uyu muhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA agaruye 'ICYAMBU Live Concert' ubugira kabiri.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yazamuye imbamutima za benshi abashishikariza kwitegura kuzitabira biruseho uyu muhimbazo uzaba uw'ikirenga.

Mu nyandiko ye ati "Muraho nshuti! Turagarutse, ICYAMBU 2023. Ntimuzacikwe kuri noheli tariki 25-Ukuboza-2023."

Akimara kwandika ibi yongeyeho ko andi makuru azayatanga bidatinze harimo ajyanye n'ibiciro ariko ikizwi cyane ni aho kizabera.

Hakomeje kwibazwa uzacika MBONYI ku munsi nyirizina kuko bizaba ari agahebuzo nyuma yuko amanota ye muri muzika akomeje kuyazamura ku rwego mpuzamahanga.

Ibikorwa bye bishya muri uyu mwaka byatuma ubwabyo byongera amashyushyu abanyarwanda n'abanyamahanga bagirira iki gitaramo.

Byonyine umwaka ushize ubwo cyaberaga mu nyubako ya BK ARENA yarakubise iruzura no hejuru abantu babura aho bakwirwa, hanakomoka imvugo igira iti 'Icyambu cya Mbonyi cyamubereye icyomoro'.

Soma; https://www.kalisimbi.com/icyambu-cya-mbonyi-cyamubereye-icyomoro

Twibukiranye ko icyo gihe yari atarakora indirimbo z'imbumbe zabiciye muri uyu murwa no hanze yawo zirimo izikubiye kuri EP[Extended Play] yamamayeho iyitwa "NK'UMUSIRIKARE", 'NINA SIRI',NDASHIMA,TUGUMANE  n'izindi zamugize ubukombe.

Yari atarakora indirimbo nka 'NITA AMINI' ngo irebwe n'abasaaga 2,506,214 ku rubuga rwa Youtube mu minsi 12 gusa, udashyizemo imibare y'izindi nka SPOTIFY, AUDIOMACK, THESONGZ n'izindi mbuga zose zicururizwaho muzika.

ICYAMBU ubwacyo ni indirimbo yitiriye umuzingo yashyize hanze umwaka ushize, uretse kuba ubwayo yarakunzwe n'abatari bake ivuze byinshi kuri uyu muhanzi ubundi witwa MBONYICYAMBU Israel mu mazina yahawe n'ababyeyi be.

Ni igitaramo giteganyijwe kuzaba ku ya 25 Ukuboza 2023, aho byitezwe ko amatike natangira gushyirwa ku isoko azagurwa kurusha amasuka.